Gen. Muhoozi yongeye gutungurana ubwo yavugaga ku Mana

blog

Umugaba Mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Imana ari umwirabura w’umunyafurika, kandi ko igisirikari cya Uganda nicy’u Rwanda ari byo bya mbere ku isi.

Mu gihugu cya Uganda hakomeje kwibazwa ku musimbura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 38 ku butegetsi.

Nyuma yo gukomeza kwibaza ibi, Gen. Muhoozi Kainerugaba akomeza gutangaza amagambo avugisha benshi.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, ati “Njya nemera ko Imana ari Umwirabura w’Umunyafurika! Kandi ingabo za UPDF n’iza RDF arizo ngabo nziza kurusha izindi ku isi.”

Gen Muhoozi akunze kugaragaza ibitekerezo bidasanzwe aho ajya anakomoza ku nyeshyamba za M23, cyangwa ku kwibasira ibindi bihugu, ndetse muri 2022 yavuze ko ingabo za Uganda zafata Nairobi mu cyumweru kimwe bituma benshi bacika ururondogoro ndetse se Museveni amusabira imbabazi.

Ibi kandi byari byatumye akurwa ku mwanya wo kuba umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Total Comment 0