Kuri uyu wa Kane, satelite ebyiri bo zo Burayi zazamuwe mu isanzure mu rugendo rwihariye rwo gukora ubwirakabiri (kuzimya izuba) , hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.
Iri zamurwa ryabereye mu Buhinde kandi rigamije gufasha abashakashatsi kwiga byinshi ku mikorere ya sun’s corona (igice cyo hejuru cyane cy’izuba, kiri inyuma. Iki gice kirimo ubushyuhe bwinshi cyane, bushobora kugera kuri miliyoni z’amadigiri, bukaba bwinshi cyane kurusha ubushyuhe bwo hejuru y’ubuso bw’izuba) .
Izi satellite zizimya cyangwa zikora ubwirakabiri bushobora kumara amasaha atandatu buri munsi, ugereranyije n’ubwizuba bumara iminota micye gusa. Ibi bizafasha abashakashatsi kubona umwanya uhagije wo kwiga neza ku mikorere y’Umukororombya w’izuba (Sun’s Corona) ni igice cyo hejuru cyane cy’izuba, gikikije inyuma yacyo. Kirashushye cyane, kikagira ubushyuhe bwinshi kurusha ubuso bw’izuba, kandi kiboneka neza mu gihe izuba ryakoze ubwirakabiri.
Izi satelite zizajya zitura ku murongo umwe n’izuba ku buryo imwe igira igicucu ku yindi. Satelite izatanga igicucu izaba ifite disiki ishobora guhisha izuba neza, ifatanye n’undi mufatanyabikorwa ufite telesikopi yo kugenzura izuba. Ibi bizasaba ko izi satelite zigendera ku mwanya ugereranyije wa millimetero imwe gusa, bingana n’ubunini bw’inzara.
Ibi bikoresho byombi bizifashisha GPS, ibikoresho bireba inyenyeri, imirasire ya laser n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo bibashe kugumana umwanya wabyo neza mu isanzure. Buri satellite ifite uburebure bwa metero 1.5 gusa, ariko ifite ubushobozi buhambaye bwo gukora neza.
Abashakashatsi bifuza gukoresha aya mahirwe yo kuzima kw’izuba kw’ubukorano kugira ngo bige ku ngufu zikomeye ziva ku izuba zishobora gutuma habaho ibibazo ku isi, harimo kwangirika kw’ibikoresho by’itumanaho n’imiyoboro y’amashanyarazi. Izi ngufu nanone zishobora gutuma habaho urumuri rw’umwihariko rw’amabara mu kirere kizwi nka aurora.
Iyi gahunda yitwa Proba-3 yatwaye miliyoni 210 z’amadolari, izamara imyaka ibiri ikora. Buri munsi, izuba rizajya rigira umwijima umara amasaha atandatu ku birometero 60,000 uvuye ku isi. Ibisubizo bya mbere byitezwe muri Werurwe umwaka utaha, nyuma yo gusuzuma ibikoresho byose.
Nyuma yo gusoza akazi kazo, izi satellite zizajya zigenda zimanuka buhoro buhoro kugeza zitwitswe n’ikirere zigashya burundu mu gihe cy’imyaka itanu.
Total Comment 0