Ibintu 6 byangiza igitsi*na cy'umugore buhoro buhoro nyamara abantu bakaba babifata nk'ibisanzwe

Ibintu 6 byangiza igitsi*na cy'umugore buhoro buhoro nyamara abantu bakaba babifata nk'ibisanzwe

Mu buzima bw'umugore cyangwa umukobwa ashobora kurwara indwara nyinshi zikaba zamwangiza bikomeye bitewe ahanini no kutamenya ndetse no gusuzugura ibimenyetso byazo. Niyo mpamvu Iwacumarket yabateguriye iyi nkuru uyu munsi:

Muri izi ndwara hari izo bakunda kuvuga ariko bakazisobanura nabi gake ku buryo abantu badashishikarira kuzivuza bakazica amazi hakaba n'izindi zitavugwa na mba.

1. Ibibyimba byo muri nababyeyi: Usanga kenshi abantu bumva ko ari iby'abantu bakuze nibabyiteho cyane. Nyamara ni ngombwa kumenya ibimenyetso byabyo kugirango uramutse ubirwaye ubimenye hakiri kare wivuze kuko ibibyimba byo muri nyababyeyi bishobora guteza ibyago bikomeye harimo no kubura urubyaro burundu:

Ibimenyetso: Usanga abagore cyangwa abakobwa benshi bafite bene ibi bibyimba babyitiranya no gutwita. Mu gihe umaze imyaka uboneza urubyaro cyangwa se utarigeze ubyara ukaba ugeze mu myaka 30 kuzamura, ukaba ubona imihango imara iminsi irenze irindwi, itangira uva amaraso menshi cyane hanyuma nyuma hagatangira kuza imihango isa n'umukara iki gihe uzamenye ko ushobora kuba ufite ibibyimba muri nyababyeyi yawe. Ikindi kimenyetso ni igihe wumva mu kiziba cy'inda(munsi y'umukondo) harimo ikintu k'ikibuye kiremereye ukuntu, bikaba byanagutera constipation rimwe na rimwe. Niba ufite ibi bimenyetso ihutire kwa muganga kugirango barebe ko nta bibyimba ufite muri nyababyeyi utazisanga bigeze aho bagomba kuyikuramo kubera ibibyimba byayangije bikomeye.

Gukuramo inda kenshi: Zaba zivanamo cyangwa uzikuramo ku bushake, menya ko gukuramo inda kenshi byangiza cyane nyababyeyi.

Indwara ya PCOS: Ni indwara ifata umugore igatuma imirerantanga ye itangira gukroa umusemburo mwinshi wa kigabo kuruta iya kigore. Ibi bishobora gutuma umugore amera ubwanwa, abona imihango hashize igihe kirekire cyane nk'amezi 4, 5, 6... Ibi rero bituma mu mirerantanga ye hatangira kuzamo amazi ari nayo agaragara nk'ibibyimba. Ibi bituma umugore abura urubyaro, ndetse no kuba yarwara diyabete.

Ama infection: Ubundi infection ni igihe mikorobe zinjiye mu mubiri. Ikibazo kuri izi ndwara ni uko usanga abantu batazivuza neza aho usanga bajya kugura imiti muri farumasi batabanje kwipimisha bigatuma badakira cyangwa bagakira nabi. Ibi bishobora gutuma imiyoborantanga iziba, bikaba byatuma ubura urubyaro, gutuma za infection zari hanze mu gitsina zizamuka zikinjiramo mu nda no mu miyoborantanga bikaba byaguteza ibibazo bikomeye.

Kanseri y'imirerantanga y'abagore: Iyi ni indwara mbi cyane ko idakunze guhita igaragaza ibimenyetso. Usanga umuntu ahora agugariwe, yarya uturyo duke akumva arahaze, guhora wumva unaniwe, guhora wumva munda hakurya ariko bitari cyane, no kuba wakwipima ugasanga uratwite ariko wajya muri ecography bakakubwira ko udatwite. Ibi rero bituma ibasha kwihisha igakura ntawe ubizi.

Hydroselpinx: Indwara irangwa n'uko mu miyoborantanga y'umugore hajemo amazi menshi. Akenshi umugore urwaye iyi ndwara ntago abimenya. Gusa ibi nabyo bituma atabasha gusama kuko intangaze ziba zidashobora gutambuka ngo zihure n'intanga ngabo.

Inama: Niba rero ubona kimwe muri ibi bimenyetso ni byiza ko wakwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha kugirango ejo utabuka ibitereko washeshe.

Izindi wasoma:

1. Wasanga nawe ubona ibi bimenyetso ukicecekera😲 Indwara zica igitsi*na cy'umugabo bucece abantu benshi batazi 

2. Dore uburyo 5 wakoresha urongora umugore wawe ntazigere na rimwe atekereza kuguca inyuma na rimwe 

3. Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko umukobwa atarigera aryamana n’umugabo na rimwe

4. Niba ukora ibi menya ko urimo kwiyongerera ibyago byo kurwara Kanseri ya Prostate(Kanseri y'Amabya)

Posted On: Aug 30,2025