MU MAFOTO: Twinjirane mu giterane cya James Niyonkuru na Theo Bosebabireba i Bujumbura
Theo Bosebabireba yataramiye mu Gihug cy’u Burundi yizihira imitima y’abitabiriye igiterane yatumiwemo na mugenzi we James Niyonkuru wamurikaga umuzingo w’indirimbo 12 yise ‘Senga’.
James Niyonkuru usanzwe ari umuririmbyi ukomeye mu Gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko yatumiye Theo Bosebabireba kugira ngo azamufashe gushima ndetse n’Abarundi bose muri rusange , bafatanye gushima Imana ikomeje kubarinda ari na ko abasaba gukomeza kumva indirimbo ziri kuri uwo muzingo.
Ni igiterane cyabereye ku Kibuga cya Kinama mu Mujyi wa Bujumbura, ahari hateraniye ibihumbi byinshi by’Abakunda Imana bari baje kwifatanya n’abahanzi barimo Daniella Koze ukunzwe n’abatari bake muri icyo Gihugu.
Ubwo yari afashe ijambo James Niyonkuru yagize ati:”Intumbero yatumye dutunganya iki gikorwa n’ugushimira Imana , tukegeranya amashimwe tukayaserura biciye mu kuririmba kuko ariho twabonye ubutumwa bushobora gushikira benshi”.
Theo Bosebabireba na we yashimiye Abarundi, agaragaza ko ari ho hantu bamwereka urukundo cyane. Ati:” Umugisha wanjye mu rugendo rwo kuririmba nawukuye mu Burundi uhereye ku ndirimbo Bose Babireba,Ibigeragezo si karande n’izindi. Mu Burundi niho hantu ha mbere banyeretse urukundo rudasanzwe nkitangira kuririmba si nshobora kubyibagira”.
Indi wasoma: Zari Hassan yakuyemo inda
Si ubwa mbere Theo Bosebabireba ataramiye muri icyo Gihugu cy’u Burundi, gusa inshuro nyinshi aba yatumiwe na James Niyonkuru bafitanye umubano udasanzwe.
James Niyonkuru avuga ko iki ari intangiriro y’ibindi bitaramo byinshi ateganya mu gihe cya vuba kandi byose bikazaba ari ibyo gushima Imana no kuyiramya afatanyije n’abakunzi be.

James Niyonkuru yashimiye abaje kwifatanya na we gushima Imana.

Theo Bosebabireba yashimiye Igihugu cy’u Burundi n’Abarundi muri rusange bamwakiriye neza.

