Trump yashimagije Kim Jong-un imbere ya Perezida wa Koreya y’Epfo
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye mugenzi we uyobora Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, ashimagiza Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru inshuro nyinshi.
Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru bimaze imyaka myinshi bidacana uwaka ariko ubwo Perezida Lee yasuraga Amerika, yagaragaje ko yifuza ko ibihugu byombi byakemura amakimbirane bifitanye, bikabifashwamo na Trump.
Trump yamusubije ati “Navuga ko nagiranye na Kim Jong-un umubano mwiza kandi n’ubu ni ko bikimeze. Ubwo najyaga ku butegetsi, sinari muzi. Twahuye kabiri kandi twarubahanye. Cyari icyubahiro gikomeye, ntabwo byagenze nk’uko byari kugenda iyo Hillary Clinton atsinda amatora. Ishyano ryari kugwa.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko yifuza kongera guhura na Kim Jong-un baherukana muri Kamena 2019, bakaganira ku buryo amakimbirane ya Koreya zombi yakemuka.
Yavuze ko mu 2019 ubwo yahuriraga na Kim mu gace kari hagati ya Koreya zombi katemerewe kujyamo abasirikare, abantu bose barimo abashinzwe kurinda umutekano we barakangaranye bitewe n’uko gatinyitse.
Yasobanuye ko mu nyubako z’ubururu ziri muri aka gace, yahabonye intwaro nyinshi kuri buri ruhande, bisa n’aho hateguwe intambara, kuko zarutaga izo yabonye mu buzima bwe bwose.
Trump yabwiye Lee, abayobozi bamuherekeje n’abanyamakuru ko atatewe impungenge n’izo mbunda zari zimukikije kuko abanye neza na Kim wa Koreya ya Ruguru.
Ati “Nageze hagati, ndeba mu madirishya, mbona mu cyumba imbunda nyinshi zirenze izo nabonye mu buzima bwanjye. Narebye ku rundi ruhande, mbona na ho ni uko. Ariko numvaga ntekanye kubera ko mfitanye umubano mwiza cyane na Kim Jong-un. Nizeye ko bizakomeza uko.”
Trump yavuze ko igihe yavuganye na Kim, baganiriye ku birenze ibyo bakabaye baganira kubera ko yamuteze amatwi, akamwumva. Yagaragaje ko Koreya ya Ruguru ari igihugu gifite amahirwe yo gutera imbere byihuse.
Izindi wasoma:
2. OTAN igiye guha Ukraine inkunga ya miliyari 50$
Ati “Ndamwumva. Namaze umwanya munini nganira na we ku bintu byashobokaga ko tutakabaye tuganira, kandi tukumvikana neza. Ntekereza ko igihugu cye gifite amahirwe yo gutera imbere, amahirwe menshi.”
Trump yabajijwe niba ateganya guhura na Kim muri uyu mwaka cyangwa uzakurikiraho, agaragaza ko muri iki gihe ari guhura n’abayobozi benshi. Ibi bica amarenga ko guhura kwabo kutazaba vuba.
