Ku munsi w'ejo nibwo Congre ya Amerika yumvaga raporo ya Congressman Jackson wari woherejwe kureba niba Ubufatanye Congo yasabye Amerika bushoboka mu bijyanye n'amabuye y'agaciro ndetse n'umutekano.
Jackson yavuze ko yahuye n'abaperezida bose bo mu bihugu by'akararere harimo Tshisekedi, Ndayishimiye, Paul Kagame ndetse na Museveni mu rwego rwo kumva impande zose ndetse no kumenya mu mizi uko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo giteye.
Uyu mugabo yavuze ko hari byiza yabonye muri Congo ndetse n'ibibi ariko akemeza ko Congo ukurikije ubukungu ifite yakabaye ari kimwe mu bihugu bikize cyane ku isi. Ati impamvu bigoye ko Kongo yaba mu bihugu bikize ni uko nta mutekano uhagije ku baturage bayo ndetse no kubashoramari bashobora kuba bajya gukorerayo ubucuruzi.
Yakomeje avuga ko yizera neza ko mu burasirazuba bwa Congo ari ahantu hatayobowe na gato na Leta ya Kinshasa ndetse ko nta bushobozi na buke ihafite. Ati: "Ni ahantu buri wese agenda akikuriramo aye uko abishatse kandi nta kintu na kimwe cyabahagarika."
Jackson yavuze ko Leta ya Congo niba ishaka gukemura ibi bibazo igomba kubanza gukemura ibibazo biri mu baturage bayo, cyane cyane abanye-congo bari muri Congo ariko badafatwa nk'abenegihugu ati: "Abo batitwa abanye-congo kandi ari bo ni M23".
Yakomeje avuga ati: "Turabizi twese ko M23 ari inyeshyamba ndetse tuzi ko ifashwa na Leta y'u Rwanda ariko babona ababafasha batababona, M23 ubu tuvugana ifite buri kimwe cyose kugirango ihashye ingabo za Leta ya Congo kuko bafite igisirikare gikomeye cyane kurusha icya Leta kugeza ubwo ingabo za Leta zibona M23 zikiruka ndetse zimwe zikarambika intwaro hasi zigasaba kwiyunga kuri M23."
Congressman Jackson yunze mu rya Perezida Kagame
Yongeyeho ko ikibazo kindi gikomeye ari uko kiriya gice cy'uburasirazuba bwa Congo cyahoze ari igice cy'u Rwanda, gusa si muri Congo gusa kuko hari n'igice kinini kiri muri Uganda cyahoze ari icy'u Rwanda gusa abo muri Uganda bo ni abagande ntibabihakana nko muri Congo. Ati: "Rero ikibanze ubu ni uko ibibazo by'imbere muri Congo bigomba kubanza gukemurwa umunye-congo wese akitwa umunye-congo akagira uburenganzira nk'umunye-congo."
Aha akaba yunze neza neza mu byo M23 ihora ivuga aho ivuga ko ikintu cya mbere irwanira ari uko abaturage ba hariya mu burasirazuba bwa Congo bamburwa uburenganzira bwabo, bakitwa abanyamahanga kandi bo bazi ko ari Abanye-congo.
Jackson yakomeje avuga ko atari ibintu byoroshye kubwira abasirikare ba M23 ngo bashyire imbunda hasi bagende gutyo gusa ko ahubwo bagomba kwitabwaho hakarebwa icyakorwa kugirango nabo biyumve nk'abenegihugu, byaba kubinjiza mu gisirikare cayngwa ikindi ariko hakwiye kugira igikorwa.
Ku kibazo cya kabiri yabonye muri Congo, Jackson yavuze ko kuri ubu bigoye cyane gukorera muri Congo kubera ko ari abantu benshi bungukira , muri aka kavuyo. Ati icya mbere muri Congo hari umutekano muke, icya kabiri hari ruswa nyinshi pe. Yatanze urugero rwa Kompanyi y'abasuwisi ikorera muri Congo yamuhaye amakuru aho ngo ifite agaciro ka miliyari $18 gusa ngo baherutse kuza kubasoresha babaca umusoro wa miliyari $8. Nyuma yo kuburana no kwigaragambya byarangiye babaciye miliyari $1. Iyo Kompanyi yavuze ko nubwo byaganyutse gutyo nabwo ayo mafaranga ari menshi cyane ugereranyije n'inyungu bahakura. Ati abashinwa bo utwo tuntu twa ruswa baratumenyereye bagenda badutanga kugirango bahakorera ariko Abanyamerika si wo muco wabo pe.
Jackson yanzuye ko Congo atari igihugu cyakorana na Amerika muri iki gihe
Jackson yasoje avuga ko uretse umutekano muke na ruswa, n'amategeko yayo n'ubutabera ubwabyo ntibyarengera uwarenganye kuko nabyo ngo bikora uko byishakiye ku buryo ushobora kurenganywa n'amategeko yakabaye akurengera. Muri make yaciye intege USA n'Abanyamerika bashakaga gushora imali muri Congo avuga ko atari igihugu bakoreramo ngo bikunde muri iki gihe akurikije ibyo yiboneyeyo.
Total Comment 0