Gen. Muhoozi yahaye M23 icyumweru kimwe ikaba yafashe Kisangani bitaba ibyo akayifatira

blog
Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Uganda, UPDF, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zitazitambika umutwe wa M23 mu gihe wagira umugambi wo gufata Umujyi wa Kisangani.

Gen. Muhoozi Kainerugaba ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko kandi bibaye byiza uwo mutwe wabikora vuba cyangwa ingabo za UPDF zikabyikorera.

Ati “UPDF ntabwo izitambika M23 mu gufata Kisangani. Ariko ibyiza ni uko babikora vuba n’aho ubundi tuzabyikorera ubwacu.”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, hagati ya M23 cyangwa UPDF, hari abazaba bari Kisangani.

Ati “Mu cyumweru kimwe, M23 cyangwa UPDF izaba iri i Kisangani. Ku itegeko rya Yoweri Kaguta Museveni Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda.”

Yakomeje atanga icyizere ku baturage bo muri Kisangani yizeza ko bagiye kubatabara.
Ati “Bantu bacu ba Kisangani, tuje kubatabara. Ingabo y’Uwiteka yaje.”

Ingabo za Uganda ziri mu duce twa Fataki, Bunia na Mahagi mu rwego rwo guhangana n’imitwe yari imaze igihe yarabujije amahwemo igihugu cyabo binyuze mu bitero bya hato na hato yayigabagaho.

Izo ngabo kandi zitezweho kugabanya umubare w’impunzi, aho ibihumbi by’abaturage baturukaga mu ibyo bice byo mu Burasirazuba bwa RDC kubera umutekano muke bakajya gushaka ubuhungiro muri Uganda.

Ibyo Gen. Muhoozi yabitangaje mu gihe nyamara Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryavuye mu Mujyi wa Walikale no mu bice biwukikije, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abo barwanyi ba AFC/M23 bari bafashe uyu mujyi tariki ya 19 Werurwe 2025 n’Ikibuga cy’Indege gito cya Kigoma nyuma yo gufata ibindi bice biwukikije birimo Ngora, Kisima na Mubanda.
Total Comment 0