Hamenyekanye icyafashije Qatar mu guhuza Tshisekedi na Kagame mu ‘Inama ya gicuti’

blog

Ubushyamirane hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame bwari bumaze igihe kirekire butemera ubuhuza ubwo ari bwo bwose, ariko icyatunguranye ni ukubabona bicaye hamwe i Doha, muri Qatar, mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Perezida Tshisekedi amaze igihe ashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uri mu burasirazuba bwa DR Congo, ndetse yageze aho avuga ko atazongera kuganira na Kagame uretse imbere y’Imana.  

Ku rundi ruhande, Kagame na we yigeze gutangaza ko aramutse ahuye na Tshisekedi yamubwira ati: “Iyaba utari perezida wa kiriya gihugu cyiza.”

Nubwo imihate y’abahuza itandukanye yageragejwe ariko igapfuba, Qatar yabashije guhamagara aba bayobozi bombi bagafata indege berekeza i Doha, bagahura mu biganiro byiswe “ibya gicuti” nk’uko byatangajwe na Minisitiri wa leta ya Qatar ushinzwe ubuhuza.  

Impamvu zikomeye zatumye Qatar ibasha guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ibyari byarananiye abandi


Qatar ni igihugu gito gifite ubukungu bukomeye, kimaze kubaka izina mu bikorwa by’ubuhuza ku rwego mpuzamahanga.  

Mu myaka 20 ishize, iki gihugu cyayoboye ibiganiro by’amahoro ku makimbirane atandukanye ku isi.

Mu 2010, Qatar yayoboye amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya leta ya Yemen n’inyeshyamba z’aba-Houthi.

Icyo gihe kandi, Qatar yahuje leta ya Sudani n’imitwe yitwaje intwaro yo mu ntara ya Darfour.

Mu 2020, Qatar yabaye umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati y’Abatalibani na Amerika.

Mu 2022, yayoboye ibiganiro hagati ya leta ya Tchad n’imitwe yayirwanyaga.

Uwo mwaka kandi, Qatar yayoboye ibiganiro byahererekanyijemo imfungwa hagati y’Amerika n’Uburusiya.

Mu 2023, Qatar yasabye u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina, bikaba byarakoranywe ubuhanga.

Abategetsi ba Qatar bagiye basobanura ko igihugu cyabo gifite inshingano zo kuba “umuhuza utabogamye” kandi kiganisha ku mahoro.

Qatar n’u Rwanda bimaze imyaka bifitanye umubano ukomeye. Mu 2017 byasinye amasezerano ya dipolomasi, ndetse Qatar yafunguye ambasade yayo i Kigali mu 2021.  

Ubufatanye bw’ibi bihugu bugaragara mu ishoramari rya Qatar mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ubwikorezi n’indege:

Qatar Airways yaguze 49% bya RwandAir.

Qatar yashoye imari mu kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera cy’agaciro ka miliyari $1.3, aho ifitemo 60%.

Mu 2024, Qatar na Rwanda Finance Limited (RFL) byasinye amasezerano yo gufatanya mu gufungura amahirwe mashya y’ubucuruzi.

Vuba aha, Qatar yakuyeho ‘visa’ ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe.

Umubano wihariye hagati y’ibi bihugu bituma bigorana ko Emir wa Qatar yahamagara Perezida Kagame ngo baganire maze ntajyeyo.

Umubano wa Qatar na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangiye mu 2019, ubwo basinyaga amasezerano ya dipolomasi.  

Qatar yamaze kwemeza ko igiye gufungura ambasade yayo i Kinshasa, ndetse mu mwaka ushize Qatar Airways yatangije ingendo zijya muri DR Congo.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano atandukanye arimo ubufatanye mu bijyanye n’indege za gisivili, ubwikorezi bwo mu nyanja, ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT).  

Muri Mutarama 2024, Perezida Tshisekedi yahuye na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani i Doha, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubukungu bwa DR Congo.

Mu gihe guhura kwa Kagame na Tshisekedi kwatunguye benshi, ibikorwa bya Qatar mu buhuza byagaragaje ko iki gihugu gifite ubushobozi bwo kuganisha ku mahoro.  

Umubano wacyo n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu by’ubukungu, ushobora kuba waragize uruhare mu gutuma ibi biganiro byemerwa n’impande zombi, ibyananiye abahuza benshi mu myaka yashize.

Total Comment 0