Leta ya RDC yahakanye ibyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ivuga ko kuba igitaramo cya Gims kizabera i Paris cyarashyizwe taliki 7 Mata ari uguhurirana gusa kw'amatariki ngo kuko abagiteguye bahisemo iyo taliki kuko ari wo munsi babonye bakoreraho igitaramo nyuma y'igifungo cya Ramazani abasiramu barimo ubu kandi ngo benshi mu bahanzi bazakitabira ari abasiramu.
Icyo Minisitiri akaba n'umuvugizi wa Leta ya Congo avuga ku gitaramo cya Gims cyahujwe n'itariki yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Umuvugizi wa Leta ya Congo yabazwaga ku gitaramo cya Gims cyahujwe n'italiki yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda:
Mu kwisobanura Minisitiri wa RDC yavuze ko yatangajwe no kubona u Rwanda rufata iki gitaramo mu buryo bwa politiki kandi abahanzi b'abanye-Congo bo ari ikintu bitekerereje mu rwego rwo guhuriza abanye-congo hamwe ndetse no gushakira ubufasha abagizweho ingaruka n'intambara ibera muri iki gihugu cyane cyane abana bato.
Twabibutsa ko abateguye iki gitaramo bavuga ko amafaranga azakivamo azafashishwa abana bahuye n'ingaruka z'intambara cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo. Uyu mu minisitiri yakomeje avuga ko RDC idashobora gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuko ngo ingaruka zayo nabo zabagezeho kuva yaba kugeza ubu ndetse ngo nta kindi gihugu ku isi gishobora kuba cyaragezweho n'ingaruka zayo kurusha igihugu cya Congo.
Asoza kuvuga kuri kikibazo yari abajijwe, uyu Minisitiri yavuze ko igitaramo kigomba kuba byanze bikunze cyaba taliki 7 Mata cyangwa indi taliki ngo kuko ntawabuza abanye-congo uburenganzira bwabo bwo guhura no kwidagadura.
Leta ya Kongo yaciwe n'intege n'amagambo Jackson yavugiye mu nama ya Congre ya Amerika
Asubiza ku magambo ya Jackson wasonuye byinshi ku bibera muri Congo ndetse akagaragaza umuzi w'ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo mu buryo busa neza n'ubwo u Rwanda rumaze iminsi rugaragaza bishingiye ahanini ku ikatwa ry'imipaka yatumye abari abanyarwanda icyo gihe bahinduka abanye-congo ndetse no kuba ubuyobozi bw'iki gihugu cya Kongo nta bushake bufite bwo gukemura icyo kibazo, yavuze ko ibyavuzwe na Jackson ari ibitekerezo bye bwite kandi ko ataciye iteka.
Yavuze ko Kongo isanzwe iganira na Leta zunze ubumwe za Amerika nta narimwe bigeze bababwira ko bafite ikibazo ku mipaka yabo cyangwa ngo bagaraze ko batabashyigikiye yongeraho ko n'ikimenyimenyi Amerika yafatiye ibihano Gen Rtd James Kabarebe. Ati: "Ni umwe mu bagize uruhare mu ntambara zagiye zibera hano. ibi ni ikimenyetso cyiza ko Amerika ibasha kutwumva. Ikindi ariya magambo ntiyigeze akuraho umubano dufitanye na Amerika kandi kugeza uyu munsi turacyaganira."
Jackson ubwo yari mu nama asobanura ku bijyanye n'amabuye y'agaciro ari mu burasirazuba bwa Congo yavuze ko aho ayo mabuye ari ubu hagenzurwa n'ingabo za M23 ndetse ko ingabo za Leta nta bushobozi zifite bwo kugenzura ako gace ko n'iyo zibonye ingabo z'inyeshyamba zirukanka cyangwa zigashyira imbunda hasi zigasaba kwiyunga kuri izi nyeshyamba. Ibi bikaba bagargaza ko mu gihe Amerika yaba ishaka aya mabuye koko umuntu wo kuganira nawe atari Leta ya Kongo kuko nta jambo iyafiteho.
Kuri iki kibazo Umutegetsi wa Congo yavuze ko ibyo n'ubundi bari babisobanuriye Amerika maze bayisaba kubiyungaho ngo bongere bashyire ibintu mu buryo kandi bahagarike ubucukuzi butemewe buhakorerwa. Yunzemo ko ibi bivuguruza ibyavuzwe na Jackson kuko ngo Leta ya Kongo ntiyigeze ibwira Amerika ko umutekano ari wose ari nayo mpamvu bayisabye ko yaza ikabafasha gushyira ibintu mu buryo.
Uyu mutegetsi ntiyigeze ahakana ibya ruswa yavuzwe mu gihugu cye cya Kongo, ahubwo yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu kuyirwanya. Uyu minisitiri yakomeje avuga ko uriya Congressman Jackson yari yabanje kunyura mu Rwanda ati "wasanga u Rwanda rwaramuhaye ruswa kugirango agende yumvishe congre ya Amerika wenda gukona na twe bakaba babihagarika, gusa ibi ntibivuze ko tutabura gukorana n'ibindi bihugu cyangwa abandi bafatanyabikorwa"
Uyu mutegetsi yasoje avuga ko ibi byose bitatuma Congo ihindura imvugo yayo ku Rwanda ndetse batazigera bahagarika kuvuga ko u Rwanda rwayiteye cyangwa gusaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwayo.
Total Comment 0