Intambara ihinduye isura! Drone z'Ububirigi zatangiye kurasa M23 zinatwika indege yayo. Amabanga akubiye mu butumwa Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Congo yajyanye i Burundi, Tanzania na Afurika y'epfo

blog

Amakuru aravuga ko ubu M23 irimo kuraswaho bikomeye n'ingabo za Congo hakoreshwe Drone Ababirigi baherutse kuzanayo binafashijwemo n'abasirikare babwo 500 bwohereje muri iki gihugu gushyigikira ingabo za Leta n'abafatanyabikorwa bayo.

Muri iyi minsi Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Congo arimo kuzenguruka ibihugu byahoze cyangwa bigifasha Congo mu rugamba rwo kurwana na M23 aho yatangiriye i Burundi, Tanzania ndetse kuri uyu munsi akaba ari mu gihugu cya Afurika y'epfo.

Muri izi ngendo zose byagiye bivugwa ko uyu Minisitiri ashyiriye abakuru b'ibi bihugu ubutumwa bwihariye buvuye kuri perezida Tshisekedi. Gusa icyo bose bahuriyeho ni uko ubu butumwa bwagizwe ibanga muri ibi bihugu byose.

Ni ubuhe butumwa Kayikwamba yashyiriye abakuru ba biriya bihugu?

Biravugwa ko impamvu y'izi ngendo ari uko Ububirigi bwemereye Congo ubufasha bwose bushoboka, bwasabye iki gihugu ko nacyo cyakongera kigahaguruka kigakusanya ibihugu byose byahoze biri inyuma ya Congo mu kurwanya M23 kugirango bongere kugira umurindi uremereye ubundi bakubite M23 yari yarabatsinze bayambure ibice byose yigaruriye.

Ku munsi w'ejo byavugwaga ko muri Walikare hari gutegurwa urugamba rukomeye aho indege za M23 zarimo kugenda zimena abasirikare benshi abandi bari kuzamuka berekezayo kugirango bitegure intambara idasanzwe yavugwaga ko igiye guhuza M23 n'abasirikare ba Congo bafatanyije n'ingabo z'uburundi ndetse n'ababirigi.

M23 yagabweho igitero na drone z'Ababirigi ikibuga cy'indege n'indege biraraswa

Abari mu gace ka Walikare bavuga ko uyu munsi ikibuga cy'indege cya Kigoma M23 yifashishaga cyarashwe  kikangizwa cyane ndetse n'indege yayo ikaba yarashwe kandi ngo biri gukorwa na drone z'ababirigi. Ni amakuru ataremezwa na M23.

Ku munsi w'ejo Igisirikare cya Congo cyasohoye itangazo rikomeye risa n'iryo gutanguranwa M23 ngo berekane ko ariyo yajoje intambara nyamara bari bumvikanya agahenge. Iri tangazo rivuga ko ibyo M23 yari yavuze ko igiye guhagarika intambara ndetse ikava muri Warikare, yabirenzeho ifatanyije n'ingabo z'u Rwanda. Ibi bikaba bisa no kugirango batanguranwe bagaragaze M23 nk'iyakoze amakosa maze bizaborohere gusobanura impamvu bayirasheho cyangwa bayigabyeho igitero. Iri tangazo rikomeza rivuga ko M23 ikomeje kurunda intwaro n'abasirikare muri Warikare kugirango barase ibirindiro bya FARDC ngo ndetse no muri Kivu zombi M23 yabagabyeho ibitero by'umwihariko ahitwa Murumba ndetse Burongi muri Teritwari ya Warungu ndetse no mu misozi ya Minembwe muri Teritwari Fizi. Itangazo rikomeza ryamagana ibi bikorwa rikavuga ko bisubiza inyuma amahoro yasaga n'agiye kugerwaho mu burasirazuba bwa Congo nk'uko byari byemejwe n'imiryango mpuzamahanga. FARDC ikomeza ivuga ko yo ishyigikiye ibiganiro by'amahoro bityo igasaba M23 gushyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje ikava muri Warikare. Gusa kigasoza kivuga ko nacyo kiryamiye amajanja ndetse kiteguye guhanga mu gihe ibi bikorwa bya M23 ifatanyije n'ingabo z'u Rwanda byakomeza.

Ibi bibaye mu gihe M23 yo yari yatangaje ko yavuye muri Warikare ndetse bikemezwa na FARDC ariko nyuma M23 ikavuga ko yarashweho n'ingabo za FARDC bigatuma ifata umwanzuro wo kuyigarukamo.

Mu gihe abari muri Warikare bemeza ko intambara iri kuba FARDC yo irasa n'igaragaza ko icyaba cyose byaba byatewe na M23 ifatanyije n'abasirikare b'u Rwanda.

Total Comment 0