Umudepite wo muri Kenya, Peter Salasya, yakubiswe n’abafana ndetse asohorwa muri Nyayo Stadium ubwo yari yitabiriye umukino wahuje Harambee Stars na Gabon mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kuri iki Cyumweru.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mudepite wo muri Mumias, wari wambaye umwambaro wa AFC Leopards, ari hagati y’abafana imbere muri Nyayo Stadium.
Umwe mu bari bamusagariye, yateruye kimwe mu bikoresho bijugunywamo imyanda akimukubita mu maso, mu gihe bamwe mu bafana n’ikipe ye ishinzwe umutekano bageragezaga kumukingira bamurinda.
Andi mashusho yagaragaje uyu mudepite aherekejwe n’abashinzwe umutekano barimo abapolisi, ubwo yari asohotse muri Nyayo Stadium, ahita akomereza mu modoka ye.
Bamwe mu bafana bumvikana baririmba bati ““Lazima aheshimu Raila”, bisobanuye ko basaba Peter Salasya kubaha Raila.
Nyuma yaho, Ishyaka DAP-K, Salasya aturukamo, ryamaganye ubugizi bwa nabi yakorewe.
Ryagize riti “Ubugizi bwa nabi bwakorewe umudepite wacu Peter Salasya bwateguwe n’ibyigomeke kuri Nyayo Stadium ntibukwiye.”
Umukino warangiye Kenya itsinzwe na Gabon ibitego 2-1, iguma ku mwanya wa kane mu Itsinda F n’amanota atandatu mu gihe iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika kiyoboye n’amanota 15.
Ibitego byombi bya Gabon byatsinzwe na kabuhariwe Pierre-Emerick Aubameyang mu gihe icy’impozamarira ku ruhande rwa Kenya, cyinjijwe na Kapiteni wayo, Michael Olunga.
Mbere y’uko umukino utangira, hari abafana benshi bateje akavuyo bashaka kwinjira, abandi burira inkuta za Nyayo Stadium kugira ngo bajye gushaka imyanya dore ko amatike yari yashize ku wa Gatandatu.
Kenya: Umudepite yakubitiwe kuri Sitade yagiye kureba umupira

Total Comment 0