Perezida Museveni uzaba umushyitsi mukuru mu gitaramo cya The Ben yamukoreye ikintu gikomeye

blog

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yateye inkunga igitaramo cy’umuhanzi The Ben kizabera i Kampala ku wa 17 Gicurasi 2025 muri Kampala Serena Hotel.

Iki gitaramo ni kimwe mu bikubiye mu rugendo rwe ‘Plenty Love World Tour’, rugamije kumenyekanisha Album nshya ya The Ben yitwa ‘Plenty Love’, iriho indirimbo 12.

Perezida Museveni azaba umushyitsi mukuru muri iki gitaramo nk’uko byatangajwe na Fred umwe mu bagitegura. Yashimiye Perezida wa Uganda ku bufasha yatanze agaragaza ko ari ikimenyetso cy’ukuntu ashyigikira iterambere ry’ubuhanzi n’umuco.

The Ben wavukiye muri Uganda yavuze ko iki gihugu kimufiteho amateka akomeye dore ko yahahungiye akiri muto mbere yo kwerekeza muri Amerika. Yagiye ataramira muri Uganda kenshi kandi abakunzi be baho bakomeje kumwereka urukundo rudasanzwe.

Iki gitaramo ni kimwe mu byitezweho gukurura imbaga muri Uganda aho The Ben azaba akomeje urugendo rwe rwa muzika nyuma yo gukorera ibitaramo mu Bubiligi, mu Budage, no mu bindi bihugu.

Total Comment 0