Perezida Ndayishimiye yongeye gushimangira umugambi we wo gutera u Rwanda anahishura ikibura ngo arutere

blog

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko afite umugambi wo gutera u Rwanda akagera i Kigali, mu gihe Umujyi wa Bujumbura waba utewe.

Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na BBC Gahuzamiryango.


Iki gitangazamakuru cyasubiyemo amagambo ye avuga ko mu gihe umutwe wa M23 umaze igihe urwanira n’ingabo zirimo u Burundi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo waba uteye Umujyi wa Bujumbura, u Burundi na bwo bwahita butera uwa Kigali buciye mu ntara ya Kirundo.

Ati: “U Rwanda rushimye gutera Bujumbura ruciye muri Congo, natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Ndayishimiye yavuze ibi mu gihe amaze iminsi ashoza intambara y’amagambo ku Rwanda.

Ni intambara uyu Perezida w’u Burundi yatangije muri Mutarama uyu mwaka, ubwo yari kumwe n’abadipolomate bahagagariye ibihugu bitandukanye mu Burundi.

Icyo gihe yumvikanye ashinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye, anateguza amahanga ko natagira icyo akora ngo ahagarike u Rwanda ashinja gutera Congo “intambara izaba iya rusange”.

Muri Gashyantare bwo ubwo Perezida w’u Burundi yari yasuye abaturage b’intara ya Kirundo, na bwo yatangaje ko ari gutegura kujya mu ntambara n’u Rwanda, asaba abaturage be kwitegura kuyirwana.

Yabwiye abo muri Komine Bugabira ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”

Mu minsi ishize ubwo Perezida w’u Burundi ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de Jésus-Christ, yumvikanishije avuga ko u u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye, avuga ko n’ubwo rufite ingabo zikomeye izo afite zizirenze.

Ati: “Ibi barota ngo batera u Burundi njyewe mbifata nk’ibisanzwe. Narumvise bavuga ngo ingabo z’u Rwanda zirakomeye, nti iyo muba muzi nanjye ingabo mfite ba sha! Iyo baba bazi ingabo mfite! Bazimenye gute bataganira n’Imana ngo ibereke?”

Perezida w’u Burundi kandi yateguje u Rwanda ko nirutera igihugu cye ingabo zarwo zizaribwa n’amavubi.


Ati: “U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka. U Burundi burarinzwe ndabibabwiye. Dufite ingabo. Iyo baba babona imbyo mbona. Imana ishobora kuvuga iti ‘mavubi, mugende mubarye’, amavubi akabarya.”

Ndayishimiye yavuze ibi nyuma yo gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’amabi arimo ubwicanyi bushingiye ku moko bumaze igihe bubera mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda ntacyo ruravuga ku magambo arushotora amaze igihe avugwa na Perezida w’u Burundi.

Uyu mugabo icyakora akomeje kuvuga amagambo arushotora, mu gihe Perezida Paul Kagame yaherukaga gutangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warazambye wongere kuzahurwa.

Total Comment 0