Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Great Lakes Eye aravuga ko ku itariki ya 17 Werurwe, Guverinoma y’u Bubiligi yohereje ingabo, ibifaru na drone muri DRC kugira ngo zitoze kandi zongerere ingufu Ingabo za Congo, FARDC n’imitwe bafatanya ya Wazalendo na FDLR, kugira ngo birukane inyeshyamba za AFC / M23 ubu zigenzura uduce twinshi two mu burasirazuba bw’igihugu.
Nubwo bivugwa ko bahari ku mugaragaro hagamijwe imyitozo, Abakomando b’Ababiligi-bivugwa ko bagera ku basirikare bari hagati ya 300 na 400, cyangwa kompanyi ebyiri, biteganijwe ko bazafatanya n’ihuriro ry’Ingabo za Congo n’inyeshyamba bafite icyicaro mu nkambi ya Lwama, muri Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema.
Ingabo z’Ababiligi zizanahugura abarimu b’Igisirikare cya Congo bo muri Brigade ya 31 y’imitwe ishinzwe gutabara byihuse.
Inkunga y’Ababiligi bivugwa ko ije mu kwezi kwa buki kwa Kinshasa-Bruxelles, aho u Bubiligi buri gihe buvugira DRC mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, buwuhatira kurwanya u Rwanda kabone niyo byaba bisobanura kurenga umurongo runaka, guhungabanya imipaka gakondo, no guca intege inzira ya dipolomasi.
Ububirigi bwohereje Abakomando 500, ibifaro na drone mu burasirazuba bwa Congo ngo bifashe kwirukana inyeshyamba za M23 mu bice zigaruriye

Total Comment 0