Habonetse andi makuru ku kuba
Ingabo z’u Bubiligi zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo (RDC) mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23, nubwo
Guverinoma y’iki gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi yabanje kubihakana.
Mu kwezi gushize, ibinyamakuru byatangaje ko u Bubiligi
bwohereje mu Ntara ya Maniema ingabo zigera kuri 400 kugira ngo zifatanye n’iza
RDC mu guhashya M23.
Izi ngabo zimaze iminsi mu kigo cya gisirikare cya Lwama,
giherereye mu Mujyi wa Kindu, zifite ibikoresho bya gisirikare bikomeye birimo
ibifaru na drones z’intambara.
Ibi byateye impaka zikomeye nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yahakanye aya makuru, ashimangira ko
igihugu cye gifite abasirikare batandatu gusa muri Kindu, bakaba batanga
imyitozo binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Gusa
amakuru mashya yagiye hanze agaragaza ibihabanye n’ibi.
Kuva izi ngabo zitangiye imirwano, u Bubiligi bwamaze gupfusha
abasirikare umunani mu rugamba rwo kurwanya M23 rwabereye muri Teritwari ya
Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu kinyamakuru The Great Lakes Eye yemeza ko
muri aba harimo Sgt Jimmy Luis Flander, warashwe ubwo yakoreshaga drone
yagabaga ibitero ku M23. Imodoka y’umutamenwa yari arimo na yo yaratwitswe.
Bivugwa kandi ko abarwanyi ba M23 bari muri Walikale bamaze
iminsi bahangana n’ibitero bya drones, aho imwe muri zo iherutse gutwika indege
ya gisivili yari ku kibuga cy’indege cya Kigoma hafi ya Santere ya Walikale.
Amakuru ava muri ako gace yemeza ko abasirikare b’u Bubiligi ari
bo bakoresha izi drones, bagamije gukura abarwanyi ba M23 muri iyi teriwari
ikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo Gasegereti.
Nubwo Guverinoma y’u Bubiligi yakomeje guhakana kugira uruhare
muri iyi ntambara, ibimenyetso byemeza ko bari kurwana ku ruhande rwa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kwiyongera.
Tariki ya 17 Werurwe 2025, indege y’Ingabo z’u Bubiligi ya
Falcon 8x yavuye i Bruxelles, yerekeza i Kinshasa, mbere yo gukomereza i Kindu.
Nyuma y’iminsi itatu, yasubiye i Kinshasa, ihava tariki ya 20 Werurwe.
Byongeye, tariki ya 21 Werurwe, iyi ndege yagarutse mu karere ka
Afurika y’Ibiyaga Bigari, igwa i Bujumbura.
Ibi bije mu gihe u Burundi, RDC n’u Bubiligi bifitanye umubano
ukomeye mu bikorwa byo kurwanya M23, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.
U Rwanda rwakunze gushinja RDC gukorana n’ibihugu by’iburayi mu
bikorwa by’intambara, mu gihe RDC na yo ishinja u Rwanda gushyigikira M23.
Ibi byose bikomeza gushyira akarere mu rujijo ndetse no gukaza
umwuka mubi hagati y’ibihugu bihana imbibi.
Mu gihe u Bubiligi bukomeza guhakana uruhare rwabwo muri iyi
ntambara, amakuru mashya agaragaza ko icyo gihugu cyaba gifite umugambi wa
gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu duce dufite umutungo kamere
mwinshi.
Ibi bigaragaza uko ibihugu by’iburayi bikomeje kugira uruhare mu
bibazo by’umutekano muri aka karere k’Ibiyaga Bigari.
Total Comment 0