Alain Mukuralinda uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma

blog

Kuri uyu wa 10 mata 2025,nibwo umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma mu karere ka Rulindo.

Ni umuhango yabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri paruwasi ya Rulindo,cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba na perezida w’inama y’abepisikopi mu Rwanda.

Alain Mukuralinda ukomoka mu Karere ka Rulindo yavutse tariki ya 12 Gicurasi 1970 akaba yaritabye Imana tariki ya 04 mata 2025 azize guhagarara ku mutima,mu bitaro byitiriwe umwami Faisal

Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda,hagaragajwe ko yakundaga abantu ndetse n’igihugu muri rusange.

Sina Gerard uri mu bagize umuryango we yavuze ko agiye umuryango wari ukimukeneye,igihugu ndetse n’isi muri rusange.Yavuze kandi ko imirimo yakoze yose yaranzwe n’ubutwari no gukunda igihugu.

Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no kwizera,n’ukwemera kandi byamufashije mu kuzuza inshingano yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Ati"Nyakwigendera Alain Mukuralinda,yari umuntu ufite ukwemera n’ukwizera.Nibyo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze.Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo yakundaga Imana".

Kamabanda kandi yongeye ati"Mukuralinda yitangiraga abato n’abanyantege nke kugirango abazamure.Adusigiye umurage ukomeye w’uburezi kuko yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abakiri bato kandi zagiriye igihugu akamaro".

Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyaje n’umuryango wa Alain Mukuralinda mu muhango wo kumuherekeza bwa Nyuma,barimo umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi,Gasamagera Wellars,Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo n’umuvugizi wa Police y’ U Rwanda ACP Boniface Rutikanga.


Total Comment 0