Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu

blog

Alain Mukuralinda wamenyekanye nka Alain Muku wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025.

Umwe mu bo mu muryango we yabitangarije InyaRwanda ahagana saa mbili zuzuye z’igitodo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Alain Bernard Mukuralinda, uzwi cyane nka Alain Muku, ni Umunyarwanda w’inararibonye mu nzego zitandukanye nk’ubushinjacyaha, ubuvugizi bwa Leta, ubuhanzi, n’ubwanditsi.

Yavutse mu 1970 mu mujyi wa Kigali, aho yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba afite imyaka 9. Amashuri abanza yayize kuri APE Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana, naho kaminuza ayiga mu Bubiligi.

Mu mwaka wa 2002, Alain Muku yatangiye imirimo y’ubushinjacyaha ndetse aba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda. Mu 2015, yasabye guhagarika akazi ke mu gihe kitazwi kugira ngo ajye kuba hamwe n’umuryango we mu Buholandi, aho umugore we, Martine Gatabazi, yari yoherejwe gukorera uruganda rwa Heineken.

Alain Muku azwi kandi mu muziki nyarwanda, aho yakoze indirimbo zakunzwe nka “Murekatete”, “Tsinda Batsinde”, “Gloria”, na “Musekeweya”.

Yashinze inzu ifasha abahanzi yise The Boss Papa, ndetse anatangiza gahunda ya “Hanga Higa” igamije guteza imbere abana bafite impano mu muziki. Ni nawe wafashije umuhanzi Nsengiyumva François, uzwi nka ‘Igisupusupu’, kumenyekana ku rwego rw’igihugu.

Mu 2021, Alain Muku yarahiye nk’umunyamategeko wemewe mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda, nyuma yo kugaruka mu gihugu avuye i Burayi. Yavuze ko ubumenyi yakuye mu Bushinjacyaha buzamufasha mu mirimo ye mishya nk’umwavoka.

Muri Nyakanga 2021, yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, ashingwa inshingano zo gufasha mu gutangaza no gusobanura politiki za Leta. Alain Mukuralinda yashakanye na Martine Gatabazi mu 2006.

 

Total Comment 0