Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia Avraham Neguise yasohowe mu muhango wa kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku kicaro gikuru cy'umuryango w'Ubumwe bwa Afurika giherereye muri Ethiopia.
Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika ukomoka muri Djibuti, H.E. Mahmoud Youssouf , ni we wasohoye uyu mudipolomate. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Israel yagaragaje ko igihugu cye cyababajwe cyane n'iki cyemezo aho yagize ati: "Ntibyumvikana ukuntu ku munsi nk'uyu wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho Ambasaderi wacu yari yatumiwe, Youssouf yahisemo gukoresha politiki irwanya Israel. Ni imyitwarire idakwiye kwihanganirwa na gato kuko yambura icyubahiro abashwe muri Jenoside bikanagaragaza ukutumva amateka y'Abanyarwanda n'Abayahudi".
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyatumye uyu munyacyubahiro asohorwa ahaberaga uyu muhango gusa hari amakuru avuga ko byaba bifitanye isano n'ibibera muri Gaza. Twabibutsa ko Afurika y'Epfo yafashe umwanzuro wo kurega Israel kuba irimo gukora Jenoside muri Gaza ndetse iki cyemezo kigashyigirwa n'umuryango w'Ubumwe bwa Afurika.
Ambasaderi Avraham yanabaye kandi ambasaderi mu Misiri, anakorera mu bihugu nka Liban, Sudan, Syria na Turkey.
Israel ikaba yavuze ko igiye gufata ingamba zo gukemura iki kibazo bigaragara ko kirimo gufata intera ikomeye.
Ivomo: timesofisrael.com
Total Comment 0