Bamwe mu barwanyi ba FDLR baravugwa mu bashinzwe umutekano wa Perezida Ndayishimiye. Icyo Amerika ivuga kuri FDLR

blog

Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje kuvuga ururimi rumwe ku kibazo cy’umutwe wa FDLR, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko uwo mutwe w’iterabwoba ugomba gusenywa burundu.  

Ibi byatangajwe mu gihe amakuru akomeje gutangazwa n’abaturage n’abasesenguzi bo mu karere, agaragaza ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bamaze amezi bari mu Burundi, aho bamwe bavugwaho gucunga umutekano wa Perezida w’icyo gihugu, Evariste Ndayishimiye.

Ni amakuru atangaje ndetse ateye inkeke, kuko agaragaza uburyo umutwe umaze imyaka irenga 30 urwanira guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ukekwaho ubwicanyi, gufatanya na FARDC ndetse no kwica abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru, none ubu wabonye ubuhungiro n’imikoranire na Leta y’u Burundi.

Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda, yagaragaje ko FDLR ari ikibazo gikomeye kireba umutekano w’akarere kose, ariko cyane cyane u Rwanda.  

Yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, umwe mu byagarutsweho ari umugambi w’uyu mutwe wo guhungabanya u Rwanda.

Boulos yagize ati: “Twaganiriye kuri FDLR n’ibibazo ishobora guteza. Iki ni igice gikomeye cy’amasezerano y’amahoro. Ni ikintu cy’ingenzi ku ruhande rw’u Rwanda kandi ni igice cy’ingenzi kuri gahunda y’amahoro.”

Yakomeje ashimangira ko Amerika ishyigikiye ko uyu mutwe usenywa burundu, binyuze mu biganiro by’amahoro ariko no mu ngufu zishobora gukoreshwa igihe bikenewe.

Guhera mu 2018, FDLR yagabye ibitero bisaga 20 ku butaka bw’u Rwanda. U Rwanda rwashyizeho ingamba z’umutekano ku mupaka warwo n’u Burundi na RDC, ariko amakuru y’uko abarwanyi b’uyu mutwe barimo kubona ibyangombwa, amazu ndetse n’ubutaka i Burundi, byerekana ko ikibazo cyaguka mu buryo bukomeye.

Mu gihe ibihugu nk’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’Abibumbye byemera ko FDLR ari umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi bihugu bikomeje gushishikariza RDC n’abo bafatanyije gutandukana n’uyu mutwe burundu.

Ibimenyetso bishya bivuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bagiye bakora mu bikorwa byihariye byo kurinda no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano z’u Burundi.  

Uwitwa Maj Ndayambaje Gilbert, umwe mu basirikare ba FDLR bitandukanyije n’uyu mutwe bagataha mu Rwanda, yavuze ko FDLR ikorana bya hafi n’ingabo za FARDC ndetse ko yanaremewe ibirindiro bishya mu bihugu bihana imbibi na RDC.

Abatuye i Bujumbura bavuga ko abasirikare bavuga Ikinyarwanda badasanzwe babonwa mu mihanda y’uwo murwa, ndetse n’abantu bavuga ko baguze amazu n’ibibanza benshi babahuza n’uyu mutwe.  

Abo barwanyi ngo bagaragaza ubushobozi mu mirimo ijyanye no gutanga umutekano kandi ngo usanga bemerewe kugendana intwaro ziremereye mu gihugu cy’u Burundi.

Leta y’u Rwanda yakunze gusaba ibihugu byo mu karere ndetse n’amahanga kugira uruhare mu gusenya FDLR, igashyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.  

Mu mpera za 2023, Perezida Tshisekedi wa RDC na ndayishimiye w’u Burundi batangaje ku mugaragaro ko azashyigikira Abanyarwanda bashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ibi bikaba byarafashije FDLR kubona umurongo wo gukomeza ibikorwa byayo by’ubugizi bwa nabi.

U Rwanda ruvuga ko umutekano warwo ari ntayegayezwa, kandi ko rutazemera ko hari ufite umugambi wo kugihungabanya wakomeza kubona ubuhungiro mu bihugu bituranyi.

Massad Boulos yavuze ko hari ibyemezo bifatika byafashwe mu biganiro bya Luanda byahuje u Rwanda na RDC mu 2024, aho impande zombi zemeranyije ko FDLR igomba gusenywa binyuze mu ngufu, kandi abarwanyi bayo bazifuza gutaha bazafashwa kubikora mu mahoro.

Yasoje agira ati: “Nk’uko nabivugiye i Kigali, icyo dushaka ni uko ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa buri gihugu kivugwa, si igihugu kimwe gusa, [bwubahirizwa].”

Guhishira FDLR cyangwa kuyifasha, ni uguca ukubiri n’amasezerano mpuzamahanga, ndetse n’ingamba zari zigamije kugera ku mahoro arambye. Igihe bamwe mu bayobozi b’akarere bakomeza guha umwanya uyu mutwe, ntibitangaje ko amahoro yifuzwa muri RDC no mu karere yose azakomeza kuba inzozi.

Amerika yakomoje ku mpamvu zifatika z’uko FDLR igomba gusenywa. U Rwanda rwashimangiye ko rutazemera guturana n’umutwe w’iterabwoba.  

U Burundi nibudakurikiza umurongo wo guhana no guhashya FDLR, buzaba bwigize igikoresho mu guhungabanya amahoro n’umutekano mu karere.

Umutwe wa FDLR urenze kuba ikibazo cy’umutekano, ni ikibazo cy’ubutabera. Afurika y’Iburasirazuba n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakwiye gutangira gufata ingamba zikomeye zo kurandura burundu isoko y’umutekano muke igaragara neza.

Total Comment 0