Amakuru ava ahantu hizewe aravuga ko bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) bagaragaje ubushake bwo kwifatanya n’umutwe wa M23 n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC).
Ni nyuma y’uko Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa RDC, agarutse ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka irenga itanu mu buhungiro.
Uyu mugabo wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imyaka 18 (2001–2019), yagarutse mu gihugu tariki 18 Mata 2025, aho yahise yerekeza mu mujyi wa Goma – agace kakomeje kugenzurwa na M23 kuva mu mpera za Mutarama.
Kabila yinjiriye i Kigali, mbere yo gukomereza mu burasirazuba bwa Congo, aho bivugwa ko ashaka kuhashingira ibikorwa byo gusubiza igihugu amahoro, nk’uko abamwegereye babyemeza.
Nyuma y’igaruka rye, haravugwa igitutu gikomeye mu ngabo za leta. Hari abasirikare bakuru, barimo n’abagize urwego rwa General, batangiye kuburirwa irengero.
Abasesenguzi b’imitwe ya gisirikare batangiye kubihuza n’amarangamutima n’ubudahemuka bamwe muri bo bagaragaza kuri Kabila – ari nawe wabahaye amapeti yabo igihe yari ku butegetsi.
Amakuru yizewe avuga ko hari igice kinini cy’abasirikare kiri mu gahinda n’ubwoba, bibaza uko bizagenda mu gihe Kabila yaba agaragaje imigambi myinshi irenze ibyavuzwe mu ijambo rye ry’itangiriro.
Abandi bo bavuga ko igihe nikigera, bamwe muri bo bashobora kwifatanya na AFC/M23 bagamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Ku ruhande rwa Joseph Kabila, amagambo ye avuga ko “yagarutse mu gihugu kugira ngo afatanye n’abaturage gushaka ibisubizo ku bibazo igihugu gihanganye nabyo.” Ariko abasesenguzi barimo n’abakurikiranira hafi ibikorwa bya AFC, babona ibintu mu bundi buryo.
AFC iyobowe na Corneille Nangaa, wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora (CENI), imaze kugaragaza ko ari ihuriro ritandukanye n’andi mashyaka asanzwe, rigizwe n’abanyapolitiki, abahoze ku butegetsi ndetse n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro.
Kuba Kabila yarahisemo gutangirira urugendo rwe muri Goma – icumbi ry’uru rugaga – biratanga ishusho nshya y’ibishobora kuba biri kuvugwa mu ibanga rikomeye.
Mu gihe Kinshasa ikomeje kurebera mu rujijo ibibera mu burasirazuba, bamwe mu banyapolitiki ndetse n’abayobozi b’iperereza batangiye kugaragaza impungenge.
Hari ubwoba ko igaruka rya Kabila rishobora guteza umuvurungano udasanzwe, cyane cyane mu rwego rwa gisirikare aho bamwe mu basirikare bashobora guhindura uruhande, bikaba byaviramo Perezida Tshisekedi gutakaza ibice by’ingenzi by’ubutegetsi.
Hari abakeka ko ashobora gusanga ubuyobozi bw’i Kinshasa burimo gucika intege, bigaha icyuho igikorwa cyagutse cya politiki cyangwa gisirikare kirimo gutegurwa mu mpande za Kivu y’Amajyaruguru.
Ikigaragara ni uko igaruka rya Joseph Kabila ryateje impinduka zikomeye mu ishusho y’ubutegetsi bwa RDC, by’umwihariko mu ngabo za FARDC.
Umwuka w’igitutu n’ubwoba uragenda ugaragara hagati y’ingabo n’ubuyobozi bwa Tshisekedi, mu gihe benshi bibaza niba igikorwa cya politiki Kabila yagaragaje kitazahinduka impinduramatwara ya gisirikare ibumbatiwe n’abasirikare bakuru b’inkoramutima ze.
Total Comment 0