Mu Bwongereza, habayeho ibyiswe igitangaza aho Umwana wa mbere yavutse ku mugore wahawe nyababyeyi y’umuvandimwe ndetse uwo mwana yiswe Amy, izina ry’uwo muvandimwe wahaye wa nyina nyababyeyi.
Grace Davidson, w’imyaka 36, yavukanye indwara idasanzwe yitwa MRKH ituma umugore atagira nyababyeyi, gusa aba afite amagi (ovaries) akora neza. Mu mwaka wa 2023, umuvandimwe we witwa Amy Purdie yamuhaye nyababyeyi binyuze mu kubagwa, bikaba byari ubwa mbere mu Bwongereza bikozwe ndetse bikagenda meza.
Hashize imyaka ibiri, Grace yaje gutwita binyuze muri IVF (uburyo bwo kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga) maze muri Gashyantare 2025 abyara umwana. Ibyo byabaye nyuma y’urugendo rurerure, harimo n’igihe gahunda yo kubagwa yahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.
Grace avuga ko kubona umwana we bwa mbere byari nk’inzozi: “Twari twarabuze icyizere, ariko byari ibyishimo bikomeye.”
Uyu mwana yiswe Amy Isabel – izina rya kabiri ryatanzwe mu rwego rwo gushimira muganga Isabel Quiroga wayoboye itsinda ry’ababaga. Uyu mwana yavukiye mu bitaro bya Queen Charlotte’s and Chelsea i Londres, ababyeyi be baturuka muri Ecosse.
Grace avuga ko ashaka kugira undi mwana akoresheje iyo nyababyeyi maze nyuma yaho ikazakurwamo kugira ngo ahagarike gufata imiti ihoraho imurinda ko umubiri we wakanga iyo nyababyeyi kuko iyo miti iramutse ikoreshejwe igihe kirekire ishobora gutera kanseri.
Iki gikorwa cyabaye kimwe muri 15 byemewe mu igerageza rya muganga Richard Smith n’umuryango Womb Transplant UK. Icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’abaganga benshi batanze umwanya wabo ku buntu. Kugeza ubu, abagera kuri batatu bamaze guhabwa nyababyeyi ziturutse ku bapfuye.
Grace avuga ko icyemezo cy’umuvandimwe we cyamukoze ku mutima: “Kunyemerera icyo kintu ni urukundo rukomeye rw’ubuvandimwe.”
Ibi bitanga icyizere ku bagore ibihumbi 15 mu Bwongereza batabasha gutwita kubera kubura nyababyeyi, harimo ibihumbi 5 bavukanye ikibazo nk’icya Grace.
Total Comment 0