Ntazinda Erasme wari Meya wa Nyanza muri manda ye ya Kabiri yahagaritswe n'inama njyanama y'aka karere ndetse ahita atabwa muri yombi na RIB kuri uyu wa Gatatu taliki ya 16 Mata 2025 aho uhagarariye njyanama yavuze ko mu byo yazize harimo imyitwarire mibi.
Ntazinda bivugwa ko yari amaze iminsi myinshi afitanye umubano wihariye n'umugore witwa Ruth ku buryo hari n'abamugiriye inama y'uko uyu mubano yawuhagarika ariko akababera ibamba.
Amakuru dukesha umuryango TV avuga ko bijya gusakara hanze, Ntazinda ngo yaba yarashatse gutanga urugero ku baturage maze akemera ko urugo rwe rw'i Nyanza rwaterwamo umuti wica imibu. Bikavugwa ko abaje gutera uwo muti bahasanze uyu mugore Ruth ndetse n'ibimenyetso bigaragaza ko ari umugore mu rugo aho kuba incuti cyangwa umushyitsi.
Ibi kandi byiyongeraho ko ngo Ntazinda yari amaze igihe kinini yarataye urugo rwe rwa mbere rw'umugore w'isezerano banafitanye abana. Ruth kandi na we akaba yari yarataye urugo kuko nawe asanzwe afite umugabo basezeranye banafitanye abana.
Ruth uyu avugwaho kuba yarigeze koherezwa kwiga n'umugabo we gusa nyuma y'imyaka 4 ubwo abandi batangiranye barimo bahabwa impamyabushobozi, umugabo we yaje kuvumbura ko atigeze akandagira ku ishuri ari naho haba haravuye amakimbirane hagati yabo bigatuma basa n'abatandukanye n'ubwo nta gatanya bigeze baka. Uyu mugore kandi avugwaho kwiyitirira inzego z'umutekano kuko ngo yigeze gutanga ikiganiro muri Transit Center ya Nyanza avuga ko ari umukozi ushinzwe kurwanya icuruzwa ry'abantu muri Polisi y'u Rwanda.
Total Comment 0