Mu gihe byari bikomeje kuvugwa ko ibiganiro bihuza impande zombi bikomeje kubera i Doha muri Qatar nta musaruro birimo gutanga, Leta ya Congo ndetse n'ihuriro AFC/M23 zashyize hanze amatangazo yo guhagarika imirwano ndetse zisaba abaturage gushyikira uyu mugambi.
Ibi byabaye ku mu nsi w'ejo kuwa Gatatu taliki ya 23 Mata 2025 aho AFC/M23 ari yo yabanje gusohora itangazo ivuga ko ihagaritse imirwano mu rwego rwo guha amahirwe ibiganiro bya Doha.
Itangazo rya AFC/M23 biciye mu muvugizi waryo Kanyuka rigira riti: "Nyuma y'ibihaniro by'amahoro byahuje abahagarariye impande zombi, urwa Leta ya Congo ndetse n'urwa AFC/M23, hari ibyemezo byafashwe byafasha mu kugera ku ihagarikwa ry'imirwano. Mu byemeranyijwe harimo guhagarika imirwano ako kanya ku mpande zombi, kureka amagambo y'urwango no gutera ubwoba ndetse no guhamagarira abaturage gushyigikira ibi biganiro."
Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko impande zombi zemeranyije gushyira mu bikorwa ibi bivuzwe haruguru ako kanya kandi bikazakomeza mu gihe cyose hakirimo kuba ibiganiro kugeza bigeze ku mwanzuro wanyuma ari bwo bazamenya niba intambara igomba guhagarara burundu cyangwa se niba bagomba kongera bakarwana.
Kanyuka avuga ko ibi biganiro bizakemura umuzi w'ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Twabibutsa ko kuva mu kwezi kwa mbere AFC/M23 yafashe kandi igakomeza kugenzura umugi wa Goma na Bukavu.
Iri tangazo kandi ryaje kwemezwa na Leta ya Congo aho yavuze ko ihagaritse imirwano na AFC /M23 mu gihe cyose ibiganiro bya Doha birimo kuba hategerejwe imyanzuro izavamo.
N'ubwo bimeze gutya ariko hari amakuru yari yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uwo munsi ko FARDC yaguze izindi drone kabuhariwe mu Bushinwa zigomba kuzakoreshwa n'Ababirigi baje muri iki gihugu mu mugambi wo kwivuna AFC/M23 imaze kwigarurira igice kinini mu ntara za Kivu zombi.
Ibiganiro bya Qatar bije nyuma y'uko hari ibindi byageragejwe muri Angola ariko bigakubita igihwereye cyane cyane kuberako AFC/M23 itari yarigeze ibitumirwamo.
Mbere gato y'uko bitangira Umuyobozi w'ikirenga wa Qatar yabashije kongera guhuza Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi imbonankubone mu gihe Tshisekedi yari amaze igihe avuga ko atazigera yicarana na Kagame ukundi. Gusa ubwo aba bakuru b'ibihugu bahuraga bemeranyijwe ko guhagarika imirwano ari ikintu cy'ingenzi cyafasha mu muhate w'ibiganiro by'akarere ndetse no mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Total Comment 0