Mu gihe akarere k’u Burundi kagaragaza ibimenyetso by’ihungabana mu bwisanzure n’uburenganzira bwa muntu, inkuru idasanzwe yatumye benshi bacika ururondogoro.
Manirakiza Jérémy, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi (FFB), yafunzwe ku itegeko rya Perezida Ndayishimiye Evariste, nyuma y’uko akekwaho gukunda indirimbo zo mu Rwanda no gukurikira urubuga rw’imikino rwo muri icyo gihugu.
Iperereza ry’u Burundi ryari rimaze igihe rishakisha impamvu ifatika yo kumufunga ariko rikabura icyo rimushinja.
Ibyaha bye byatangiriye ku kuba yumva indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda iwe mu rugo, bikaza gusozwa no kumufatira arimo gukurikira urubuga rw’imikino rw’Abanyarwanda. Ubu ni bwo buryo bwari busigaye bwo kumushinja “ubugambanyi”.
Icyakomeje gutungura benshi ni uburyo urwego rw’ubutasi rwahinduye imvugo nyuma yo kubona ubutumwa bwa WhatsApp bwavugaga ko Manirakiza “yumva impamvu AFC/M23 yafashe imbunda.”
Iri jambo ryahise rihindurwa “gushyigikira inyeshyamba”, ndetse ni ryo ryashingiweho mu gufata icyemezo cyo kumufunga.
Iyi nkuru iteye impungenge ikomeje kugaragaza uburyo ubutegetsi bwa Ndayishimiye burimo kurushaho gukandamiza igitekerezo cy’umuntu ku giti cye, ndetse no gusobanura ibintu mu buryo bugamije kuburizamo ubwisanzure bw’ibitekerezo bwite bya muntu.
Abasesenguzi bamwe baribaza niba Perezida Ndayishimiye azahagararira aho cyangwa niba hari abandi bantu bazakurikira, cyane cyane mu gihe bigaragara ko icyo umuntu yumva cyangwa asoma gishobora gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.
Ese noneho buri muturage w’u Burundi uzumva indirimbo z’i Kigali, uzajya wumva urubuga rw’imikino rwaho, cyangwa uzagira icyo avuga kuri M23 agomba gutegereza gufungwa?
Ibyifuzo bikomeje kuba byinshi bisaba ko inzego z’ubutabera n’abaharanira uburenganzira bwa muntu babiganiraho, kuko gukoresha indirimbo nk’ikimenyetso cy’icyaha bishobora gufungura inzira y’iterabwoba rishingiye ku bitekerezo by’abaturage.
Total Comment 0