Hagiye gushira ibyumweru bitatu abahagarariye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23 batangiye ibiganiro bikomeye bibera i Doha muri Qatar, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’imyaka myinshi y’imirwano ikurikirana.
Ibi biganiro byatangijwe ku mugaragaro nyuma y’uko Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, Emir wa Qatar, abaye umuhuza w’ingenzi hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ku wa 18 Werurwe 2025.
Iyo nama yo ku rwego rwo hejuru ni yo yabaye intandaro y’uko impande zombi zemera kujya mu biganiro, mu gihe mbere, ubutegetsi bwa RDC bwari bwiyemeje kudatega amatwi AFC/M23.
Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yabitangaje ku wa 19 Mata 2025, ibiganiro bimaze iminsi ine byabaye mu buryo buziguye, aho ibitekerezo by’impande zombi binyuzwa ku muhuza – Qatar.
Nubwo ari ibiganiro bigoye kandi binarimo ubushishozi bwinshi, byatangiye gutanga icyizere ko amahoro ashobora kugerwaho.
Icyakora haracyariho kutizerana gukomeye, kuko AFC/M23 isaba ko ibiganiro bigomba gushyirwa mu rwego rw’imbere mu gihugu (inter-congolais), aho kwitirirwa ibibazo by’u Rwanda, nk’uko Leta ya RDC ikunze kubikora.
Uru ruhande rurashimangira ko ikibazo rufitanye na Leta ya Congo atari icyo u Rwanda rugiramo uruhare, ahubwo ko ari ikibazo cy’imiyoborere n’ivangura rikomeje gukorerwa bamwe mu baturage b’Abanyekongo baturuka mu bwoko bw’Abanyamulenge cyangwa bavuga Ikinyarwanda.
Amakuru yizewe aturuka mu bayakurikiranira hafi aravuga ko AFC/M23 yasabye Leta ya RDC ibi bikurikira:
Gukuriraho igihano cy’urupfu abayobozi bayo: Mu gihe bamwe muri bo bashyiriweho akayabo ku muntu wese uzabafata bagacirwa urwo gupfa, iri huriro risaba ko iri tegeko rikurwaho burundu, nk’intambwe igaragaza ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo mu mahoro.
Irekurwa ry’abanyamuryango ba AFC/M23 bafungiwe i Kinshasa: Hari ingabo n’abarwanashyaka benshi bafashwe mu myaka yashize, bamwe barakatiwe, abandi bategereje iburanisha.
AFC/M23 isaba ko barekurwa kugira ngo bigaragaze ko ubutegetsi bwiteguye inzira ya politiki aho gukomeza igitugu.
Gusubira mu rugo kw’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC): Iri huriro ritangaza ko izi ngabo zifite uruhare mu kurasa no kwica abaturage b’inzirakarengane, bityo zikaba zidafite ubushake bwo gukemura ikibazo mu mahoro.
Gutandukanya ibiganiro n’umubano w’u Rwanda na RDC: AFC/M23 ishaka ko ibiganiro bidafatwa nk’ikibazo cy’u Rwanda, ahubwo bigashyirwa mu rwego rw’ibibazo by’igihugu imbere, ku buryo bikemurwa binyuze mu nzira ya demokarasi no guharanira uburenganzira bwa buri muturage.
Gusubirana ibice yagenzuraga mu buryo bw’amahoro: Nubwo RDC yifuza ko AFC/M23 isubira inyuma igasiga ibice yigaruriye, iri huriro ryavuze ko ritabivamo byose, ahubwo ryamaze kuva mu Mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi mu ntangiriro za Mata 2025. Rivuga ko ibindi bice bizaganirwaho hashingiwe ku cyizere kizubakwa.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa RDC bwagaragaje ko bushaka ko mu nyandiko irimo gutegurwa haba harimo:
Guhagarika imirwano ku mpande zombi no gusaba indi mitwe yitwaje intwaro gukurikira iyo nzira.
Icyizere ko AFC/M23 izava mu duce twose yigaruriye nk’ikimenyetso cy’uko ishaka amahoro atari uburyo bwo gukomeza kugundira ubutegetsi ku buryo bw’igisirikare.
Nubwo impande zombi zikigaragaza ubushake buke bwo gutanga byinshi, hari amakuru yizewe avuga ko hari inyandiko iri gutegurwa irimo ibijyanye no gushyiraho ingamba zirema icyizere, nk’uko byemezwa n’umudipolomate waganiriye na RFI.
Izi ngamba ni zo zizaba ishingiro ryo kureba niba koko impande zombi zifuza amahoro cyangwa niba ari uburyo bwo gutuza ibintu by’agateganyo.
Total Comment 0