Umunyamateka akaba n’umwanditsi, Lt. Col. (Rtd) Nyirimanzi Gerard, yahishuye uburyo nyuma yo kwica Umwami Yuhi V Musinga bikozwe n’Ababiligi, umuhungu we, Mutara III Rudahigwa yabinginze ngo bamuhe umugogo we ushyingurwe mu cyubahiro ndetse abahonga amafaranga menshi ariko biba iby’ubusa baranga bawujyana i Burayi.
Ibi Lt Col (Rtd) Nyirimanzi yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Banki Nkuru y’Igihugu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa 10 Gashyantare 2025.
Yavuze ko kuva Ababiligi batangira gukoloniza u Rwanda bashatse uburyo bwo gutandukanya Abanyarwanda bitwaje amoko, babanza gushyigikira Abatutsi nkana ngo ni bwoko buruta ubundi barabatononesha mu burezi bariga.
Nyuma ariko kwa kwiga kwatumye Abatutsi batangira inzira yo guharanira ubwigenge mu myaka ya 1960 ubwo n’ibindi bihugu bya Afurika byari biri kububona.
Byatumye Ababiligi bahindukira na none bashyigikira Abahutu bagaragagaza ko ari bwo bwoko buruta ubundi.
Gusa muri icyo gihe cyo gutonesha Abatutsi ni bwo Rudahigwa yavutse bituma abasha kwiga ndetse byiyongeraho kuba yari umwana w’Umwami Musinga wayoboraga u Rwanda.
Umwami Musinga ariko we ntiyakoranye neza n’Ababiligi kuko yabarwanyije mu buryo bweruye bituma bamwivugana, bamwambura ingoma bamuca no mu Rwanda atangira i Moba muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nyuma yo kwambura ingoma no guca Musinga bikozwe n’Ababiligi, umuhungu we Rudahigwa yahise yima ingoma asimbura se, kuko we yari yarize kuvugana n’abakoloni bakumvikana ntibimugore.
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi ati “Musinga amaze gutangira hariya i Moba mu 1944, Rudahigwa ntako atabahedahenze ati ‘ndashaka gucyura data rwose ngira ngo nta cyo akibatwaye noneho yaripfiriye.’ Baramubwiye bati ‘amafaranga [byasaba] ni menshi ntabwo wayabona, na we ati ‘mwebwe nimunyemerere gusa wenda nzayabure’ bati ‘ngaho yashake”.
Yavuze ko Rudahigwa yaje agatwerereza mu batware ngo acyure se, bidatinze abona amafaranga, ariko baramumwima.
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi ati “Yamaze kuyabona arayabaha ariko umugogo wa se [aho kuwumuha] bawunyuza hejuru y’u Rwanda bawujyana i Burayi.”
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi yavuze ko uretse kwimwa umugogo wa se wari wazize kurwanya abakoloni, na we batangiye gukorana nabi ubwo yayoboraga inkundura yo gushaka ubwigenge.
Ibyo byaje gutuma Rudahigwa na we bamwivugana ubwo bamutegaga umutego ngo ajye i Bujumbura, bategure iby’urugendo yagombanga kugirira mu mahanga, ku kagambane umuganga we w’Umubiligi amutera urw’ingusho apfa mu 1959.
Mu 2017 uwari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Gakuba Jeanne d’Arc yasabye inzego zibishinzwe gukora uko zishoboye ngo umugogo w’Umwami Yuhi V Musinga wajyanywe n’Ababiligi ugarurwe mu Rwanda.
Musinga yatwaye u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931, yari se wa Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa nyuma w’u Rwanda akaba n’umuvandimwe wa Mutara III Rudahigwa watwaye mbere ye.
Ku wa Mbere tariki 7 Mata 2025 ubwo hatangizwaga iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko u Bubiligi bufite uruhare rukomeye mu mateka asharira y’u Rwanda yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomeje avuga ko kimwe mu bibabaje ari uko iki gihugu cyavanguye Abanyarwanda, kigatangira no kwica Abami babo.
Ati “U Bubiligi bwinjije irondabwoko mu Banyarwanda nk’iryari iwabo hagati y’Abafurama n’aba-Walloons, hatangizwa impinduramatwara hagati ya 1926 na 1932 yayobowe n’Ababiligi. Umwami Musinga yarabirwanyije bamucira muri Congo, tariki 12 Ugushyingo 1931 bimika umwana we, Rudahigwa nyuma y’iminsi ine.”
“Rudahigwa yahisemo kutarwanya abazungu, arabatizwa mu 1943, anegurira u Rwanda Kirisitu Umwami mu 1946, Papa Pio XVI byaramushimishije amugenera impeta ayambikwa tariki 20 Mata 1947. Byatumye Ababiligi bamworohera, afata ibyemezo bica akarengane ariko aharanira ubwigenge bw’igihugu birabarakaza.”
Ababiligi biyemeje gusimbuza Rudahigwa birangira bafashe icyemezo kibi cyo kumwica, atanga muri Nyakanga 1959.
Bizimana ati “Nta kindi gihugu cya Afurika abakoloni biciye Abami babiri, umubyeyi n’umwana we ku maherere.”
Nyuma yo kwica Rudahigwa, u Bubiligi bwakurikijeho gushyira ku butegetsi ishyaka rya Paremehutu ryubakiye ku irondabwoko.
Total Comment 0