Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yabereye mu karere ka Huye ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata yaguyemo umushoferi, na ho abagenzi 22 bayikomerekeramo.
Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, ibera mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Tare ho mu murenge wa Mbazi, ubwo Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Sosiyete ya Volcano Express yagongaga ibyuma birinda imodoka kurenga umuhanda.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayizi, yasobanuye ko iriya mpanuka yatewe no kuba umushoferi yarananiwe kuringanyiza umuvuduko w’iriya modoka, ubwo yageragezaga gukata ikorosi.
Ati: “Imodoka yarimo yerekeza mu karere ka Nyamagabe ivuye mu ka Huye, igeze mu gace kavuzwe haruguru umushoferi ntiyaringanyiza umuvuduko, birangira agonze ibyuma bitangira imodoka, ibyatumye minibisi ibirinduka.”
Kayigi yavuze ko mu bagenzi 22 bakomeretse harimo bane bakomeretse bikabije.
Yunzemo ati: “Bamwe mu bakomeretse bajyanwe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), abandi bajyanwa mu bya Butare (CHUB).”
Polisi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko ari ngombwa kubahiriza amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Total Comment 0