Warren Buffet ni umuherwe w'umunyamerika ufite imyaka 94 kuko yavutse mu mwaka w'1930. Buffet abarirwa umutungo ungana na miliyari 154 z'amadorari ya Amerika bimushyiraku mwanya wa gatanu ku rutonde rw'abantu bakize kurusha abandi ku isi.
Nubwo uyu mukambwe akize kugeza aha ariko arakibera mu nzu yaguze mu myaka ya za 50 ku bihumbi 31 by'amadorari ndetse aracyarira mu ma marestaura aciriritse nka MacDonald. Biratangaje cyane si byo? Gusa aha ni ho bitereye amatsiko. Igitangaje ni uko aya mafaranga yose atunze atari umurage yahawe n'ababyeyi be ahubwo yubatse ubwami bwe akoresheje umushahara yahembwaga. Uyu mugabo yasangije abandi amabanga yamufashije kugera kuri ubu bukire, amabanga afatwa nk'aho ari ibintu byoroshye nyamara iyo ubikurikije ushobora kugera ku bukire buhambaye. Aya mabanga nuyamenya ushobora kwikomanga ku mutwe wibaza impamvu utigeze ubitekerezaho mbere hose! Gusa ntuhangayike wasanga igihe ari iki ngo uhinduke umuherwe.
Tugiye kukugezaho amabanga umunani yagufasha kuba umuherwe uhereye gusa ku mushahara uhembwa nubwo waba ari muto cyane. Amabanga azagufasha guhindura umushahara wawe mo imashini ibyara amafaranga.
1. Banza wihembe
Abantu benshi bababazwa cyane no kubona umushara wabo ushira mu kanya nk'ako guhumbya nyuma yo guhembwa bigasha n'aho ufite amababa. Waba wibaza impamvu konti yawe muri Banki ihora imeze nk'ubutayu nta kintu kirangwaho? Uyu munsi tugiye kuvuga ku ibanga Warren Buffet akoresha kuva afite imyaka ingana n'iyawe.
Fata nkaho umushahara wawe ari nk'umugati. Abantu benshi bagabagabanya uyu mugati abandi. Nyirinzu agafata aye, amazi n'amashanyarazi bigafata ayabyo, ugatangira gutekereza guhaha bikarangira nta gace na gato wisigarije. Ni nko gukoresha ubukwe ugaha abantu bose icyo kurya n'icyo kunywa ariko wowe ntugire ikintu na kimwe urya? Nta bwenge burimo sibyo?
Aha ni ho Buffet azira n'itegeko rye rya mbere rya zahabu. BANZA WIHEMBE.
Guhembwa ntago ari ubutumire bwo kwihutira kugura iPhone igezweho, Abenshi bakora ikosa ryo gutekereza ko kwizigamira bisaba ko hari icyo usigarana ukwezi gushize. Ndagirango nkubwire ko buri gihe ntagisaguka. Icyo Buffet avuga ni uko umushahara wawe ukihagera ugomba gufata 10% byawo ukabishyira ku ruhande nk'igihembo cyawe. Aya mafaranga ni itike izakugeza ku bwigenge mu by'ubukungu. Igihe uryamye, igihe uri mu kazi, aya mafaranga azatangira urugendo rwayo.
Ndabizi uhise uvuga uti 10%? ntibyashoboka ku mushahara wanjye. Ariko reka nkubwire ko Buffet yatangiye ahembwa make ku yo uhembwa ubu, gusa itandukaniro ni uko we yumvise ko ik'ingenzi atari ayo uhembwa ahubwo ayo ubika. Bisa cyane no gukora siporo. Iminsi ya mbere iba igoye cyane ariko uko ukomeza kuyikora ugenda umenyera kandi umunsi umwe ukazabyuka ubona amatuza yaje.
Reka ngushyirireho intego, ubutaha ugihembwa, uzashyire ku ruhande 10% mbere y'uko ugira ikindi ukora nta gutekereza byinshi nk'uko ubyuka ukoza amenyo mu gitondo. Ibi ni intambwe ya mbere iganisha ku bukire nk'uko Buffet abivuga kandi nyizera uyu mugabo azi ibyo avuga.
2. Ishyura amadeni ufite
Nta kintu gitesha umutwe nko kubona amadeni kuri konti yawe buri buke uhembwa. Utu dukoko duto tugenda dukura mu gihe uryamye. Ugomba gufata imyenda nk'incuti mbi zigusaba amafaranga buri gihe ariko ntibazigere bakwishyura. Uretse ko amadeni yo ntareka kukwishyura gusa ahubwo anakwishyuza inyungu nk'akarusho ko kuba uyafite mu buzima bwawe. Warren Buffet umuherwe ushobora kwishyurira abantu bose amadeni akoresheje amafaranga yinjiza igihe ari mu karuhuko ka saa sita avuga ko amadeni ari uburozi ku bukire bwawe bw'ahazaza kandi afite ukuri. Ushobora kuvuga uti: ideni ni ibisanzwe buri wese ararigira. Gusa ndagirango nkubwire ko ari byo Banki ari byo ishaka ko wizera. Ni nk'uko umucuruzi w'itabi yakubwira ko kunywa itabi ari ibintu bisanzwe kuko buri wese aritumura. Nubwo Buffet atabivuga mu ruhame amadeni ni kimwe mu buryo bwo kwifatira abantu mu ntoki kuko uko ugira amadeni menshi, ni ko ugira ubwoba bwo gufata risk cyangwa kwiyemeza gushora imali no gukora ubucuruzi cyangwa gushinga ikigo cyawe cy'ubucuruzi kuko uba wibaza uko byagenda uramtse utabonye amafaranga ahagije yo kwishyura ya myenda.
Urifuza ko dukomeza iyi nkuru? Kora Comment kuri page yacu https://web.facebook.com/kigalilive24
Total Comment 0