Nk’uko byatangajwe n’Umunyamakuru wigenga ukora inkuru zicukumbuye, Steve Wembi, Ihuriro rya AFC/M23 haba hari ibyo risaba mbere yo kugirana imishyikirano iyo ari yo yose na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibyo AFC/M23 isaba ni:
-Itangazo rya Felix Tshisekedi ryerekana ubushake bwa politiki bw’ubutegetsi bwe bwo kugirana imishyikirano itaziguye na AFC / M23.
-Ivanwaho ry’icyemezo cy’Inteko ishinga amategeko cyo ku itariki ya 8 Ugushyingo 2022 hamwe n’izindi ngamba zose ubutegetsi bwa Kinshasa bwafatiye AFC / M23 kugira ngo imishyikirano ya politiki izabashe kuba.
-Ivanwaho ry’ibihano byose by’urupfu,gukurikiranwa, n’impapuro zo guta muri yombi, no gutanga igihembo ku muntu wese wafasha ubutegetsi bwa Kinshasa mu guta muri yombi abayobozi n’abakozi ba AFC / M23, kugirango bizatume imishyikirano ya politiki iba.
-Kurekurwa bidatinze kw’abasivili bose cyangwa abasirikare bose bafashwe kandi / cyangwa baregwa gukorana na AFC / M3 kubera isura yabo cyangwa ubwoko bwabo, cyangwa kugirana umubano wa kinyamwuga, ubucuti cyangwa ubucuruzi n’abanyamuryango ba AFC / M23.
-Guhagarika no guhana imvugo zose zibiba urwango, akenshi zikurikirwa n’ibikorwa byo gukandamiza no kurya abantu, kimwe no guhiga abantu kwatangijwe ku Banyekongo kubera isura yabo cyangwa ururimi bavuga (Igiswahiri, Ikinyarwanda) hitwajwe ko bakorana na AFC / M23 cyangwa kuba abacengezi b’Abanyarwanda.
-Kurangiza ibikorwa byose by’ivangura no guhakana ubwenegihugu ku baturage bavuzwe haruguru.
-Gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa na AFC / M23.
Total Comment 0