Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inkuru y’uko Joseph Kabila, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, yageze i Goma – umujyi uri mu maboko y’umutwe wa M23 – ikomeje gutera impagarara n’amatsiko menshi mu banyapolitiki b’i Kinshasa n’abaturage.
Kabila, wamaze imyaka 18 ku butegetsi kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yageze i Goma avuye muri Zimbabwe aho yari amaze igihe yarahungiye, anyuze i Kigali mu Rwanda.
Inkuru yageze hanze bwa mbere binyuze mu bayobozi b’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo M23 na Twirwaneho, bavuze ko yakiriwe neza muri Goma ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.
Ibi byateje impaka ndende mu rwego rwa politiki no mu itangazamakuru. Guverinoma ya RDC, ibinyujije mu muvugizi wayo Patrick Muyaya, yavuze ko iyo nkuru, niramuka ari ukuri, ishimangira ko Kabila ari “umwanzi w’igihugu” akaba akorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi buriho.
Muyaya ubwo yavuganaga n’itangazamakuru i Lubumbashi yagize ati: “Ntawe nabonye, ariko nabyumvise nabonye inkuru zanditswe […] Gusa ni ngombwa kwibuka ko Perezida yabivuzeho mu minsi ishize ko uwo yasimbuye akorana na M23,”
Mu gihe abategetsi ba Kinshasa bashinja Kabila kugambanira igihugu, umutwe wa M23 uvuga ko ntacyo ubona gitangaje kuba Kabila ari mu gace bagenzura.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23, yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Perezida Joseph Kabila ni umuturage wa RDC cyo kimwe nanjye kandi simbona impamvu kuba yaba ari i Goma bikwiye guteza ikibazo na kimwe,”
Yahereye ku ngingo ya 30 y’itegekonshinga rya DRC ivuga ko buri Munye-Congo afite uburenganzira bwo kugenda no gutura aho ashaka.
M23 yakomeje ivuga ko icyo Kabila ahagiriye ari icyiza, cyane ko bivugwa ko agiye gutanga umusanzu mu rugamba rwo kugarura amahoro mu burasirazuba.
Kuva yava ku butegetsi mu 2019, Kabila yagiye yitaza ibya politiki, ariko inkuru y’uko yagarutse mu gihugu no mu gace kari mu maboko y’umutwe w’ingabo zirwanya ubutegetsi bwamusimbuye, birahishura ko ashobora kuba atangiye indi ntera y’ubuzima bwe bwa politiki.
Umuvugizi we, Barbara Nzimbi, yatangaje ko mu minsi ya vuba Kabila azageza ijambo ku baturage bose ba Congo, kugira ngo agire ibyo asobanura ku byo amaze iminsi avugwaho n’uruhare ashobora kugira mu biganiro by’amahoro.
Umwe mu bantu ba hafi ya Kabila yabwiye Associated Press ko yaje i Goma agamije kugira uruhare mu rugamba rwo gushakira amahoro Akarere ka Kivu, no gufasha mu gushaka ibisubizo birambye ku ntambara imaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa Congo.
M23 imaze gufata agace kanini ka Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Kivu y’Amajyepfo, harimo imijyi ya Goma, Bukavu na Minembwe.
Hari abavuga ko icyizere cy’amahoro gishobora gusubira mu nzira nziza igihe abantu bafite izina rikomeye nka Kabila biyemeje gutanga umusanzu.
Hari n’abavuga ko M23 yaba iri gukina umukino wa politiki, ishyigikira Kabila kugira ngo ifungure amarembo y’ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa cyangwa ashyirweho nk’umufatanyabikorwa wemewe.
Icyo benshi bategereje ni ijambo rya Kabila. Ni ryo rizatanga ishusho nyayo y’uruhare rwe, niba ari urw’amahoro, ubuhuza cyangwa se politiki yo guhanganira ubutegetsi.
Abasesenguzi bemeza ko iyi nkuru ishobora kuba intangiriro y’impinduka zikomeye muri politiki ya RDC, cyane ko Kabila akiri umuntu ufite ingufu muri bamwe mu basirikare n’abaturage, cyane cyane mu Burasirazuba bw’igihugu.
Total Comment 0