Komisiyo y’Ubujurire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yateye utwatsi ubujurire bwa Rayon Sports yari yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’iri Shyirahamwe, ko izongera gukina na Mukura VS mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro kidakwiye.
Rayon Sports yari yajuriye ku wa 18 Mata 2025, igaragaza ko ititeguye gukomeza mu Gikombe cy’Amahoro mu gihe amategeko yaba atubahirijwe ngo Mukura VS iterwe mpaga, kuko ari yo yari yakiriye uwo mukino ubanza wabayeho ikibazo cy’urumuri ruke kandi umukino wabaye ku mugoroba.
Icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire cyasohotse kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025, gishimangira ko umukino uzakinwa, ugakomereza ku munota wa 22 wari ugezeho.
Dore uko umwanzuro wose wanditse:
Bwana Perezida,
Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubagezeho icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA.
Muri iyi baruwa murahasanga icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA ku bujurire bwatanzwe n’lkipe ya Rayon Sports FC, yagaragaje mu cyemezo No. 0271/FERWAFA/2025, cyo ku wa 17/04/2025, cya Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA cyafashwe ku mukino wahuzaga ikipe ya Mukura V&S na Rayon Sports Fc muri 1⁄2 cy’Igikombe cy’Amahoro, cyemezaga ko umukino wabahuzaga utararangiye uzasubirwamo ugahera aho wari ugeze ku mpamvu zasobanuwe muri icyo cyemezo.
Komisiyo y’Ubujurire yateranye itariki ya 19/04/2025, isuzuma impamvu ebyiri (2) zikurikira zatanzwe n’Ikipe ya Rayon Sports FC ijurira icyemezo cya Komisiyo y’Amarushanwa cyavuzwe haruguru:
1. Ihagarikwa ry’umukino ryatewe n’impamvu zidasanzwe kandi zidashobora kwirindwa cyangwa kwigobotorwa n’uwo ariwe wese (Cas de Force Majeure).
2. Kutemera raporo zakozwe zigaragaza impamvu yatumye amatara azima kubera ko zakozwe zidahagarikiwe na komiseri cyangwa impuguke yagenwe na FERWAFA.
Komisiyo y’Ubujurire irasanga uburangare, kutitegura no kubura igenzura ry’ibikoresho nk’imwe mu mpamvu zatanzwe n’Ikipe ya Rayon Sports FC ntaho bishingiye kuko nk’uko na yo ubwayo yabisobanuye mu bujurire bwayo ivuga ko Force Majeure nk’uko bisobanurwa na FIFA ndetse na CAF ari «"événement imprévisible, inévitable et indépendant de la volonté des parties" ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko ari impamvu itunguranye (imprevisible), idashobora kwirindwa cyangwa kwigobotorwa (inévitable) kandi itatewe n’ubushake bw’uruhande urwo ari rwo rwose (independent de la volonté des parties).
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko ubujurire bwa Rayon Sports FC nta shingiro bufite.
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko nta gihindutse ku cyemezo No. 0271/FERWAFA/2025.
Tubashimiye uko mwakiriye icyemezo cyafashwe. Mugire amahoro.
Ubu haribazwa icyo Rayon Sports igiye gukora dore ko yari yatangaje ko mu gihe ubujurire bwayo butahabwa agaciro izasezera burundu mu gikombe cy'Amahoro. Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo tumenye icyo bagiye gukora ntibyadukundira ariko turakomeza kubikurikirana.
Total Comment 0