Igits1ina cy'umugabo ni Antene y'umutima we. Wari uzi ko kubura ubushake bw'akabariro bifite aho bihuriye n'indwara y'umutima - UBUSHAKASHATSI

blog

Umuholandi w’impuguke mu buvuzi bw’umutima, Dr. Janneke Wittekoek, yagaragaje ko hari ibimenyetso byo kurwara umutima abagabo bagira ariko ntibabyiteho, birimo n’ubushake buke bwo gutera akabariro.

Yavuze ko icyo kimenyetso gishobora kugaragara mbere y’imyaka itatu ngo umugabo arware umutima.

Impamvu itera abagabo kutita cyane ku bimenyetso bigaragaza ko bashobora kurwara umutima, ni imiterere yabo karemano yo kutita ku buzima bwabo nk’uko abagore babigenza.

Dr. Janneke Wittekoek ati “Iyo nk’umugabo ari mu kabyiniro akagira ikibazo cyo kubura umwuka cyangwa guhumeka insigane abanza kutabyakira. Arakomeza agahatana kugira ngo abandi batabona ko atsinzwe kandi ubuzima bugakomeza kujya mu kaga kugeza ubwo umutima ushobora guhagarara akitura hasi.”

Dr. Janneke Wittekoek agaragaza ko kimwe mu bimenyetso abagabo badakunda kwitaho ngo bagane muganga hakiri kare ari ukugira ubushake buke bwo gukora imibona1no mpuzabitsi1na.

Impamvu ni uko ingano y’ubushake bwo guhuza ibitsina ku bagabo ifite aho ihurira n’imimerere y’umubiri itandukanye cyane cyane iyo hari indwara umuntu afite.

Ati “Gutakaza ubushake bwo gutera akabariro ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko umutima ufite ikibazo. Ni ingenzi kubigenzura. Ni yo mpamvu bavuga ko igitsina cy’umugabo ari ‘antenne’ y’umutima. Igitsina cy’umugabo gishobora kugirwaho ingaruka n’umuvuduko ukabije w’amaraso, diabetes n’umubyibuho ukabije.”

Yakomeje avuga ko byagaragaye ko “abagabo benshi bahura n’ikibazo cyo kudafata umurego w’igitsina uhagije mbere y’imyaka itatu ngo bagire ibibazo by’umutima.”

Kuri iyo ngingo yo kudafata umurego uhagije w’igitsinagabo, Dr. Janneke Wittekoek, asobanura ko hari n’uburyo bukoreshwa mu kuvura indwara zirimo umutima bwitwa ‘beta-blockers’ bushobora kubitera.

‘Beta-blockers’ ni ubuvuzi aho abaganga batanga imiti igabanya ingaruka z’umusemburo wa ‘adrenaline’ ku gutera k’umutima n’umuvuduko w’amaraso ntiwongere gutuma byiyongera ari wo ubiteye.

Bihita bigira ingaruka ku mikorere y’igitsina cy’abagabo ubushake bw’imibonano bukagabanuka kuko imikorere yacyo ifitanye isano n’ibyo bice biba byagizweho ingaruka n’ubwo buvuzi bwa ‘beta-blockers’.

Gusa bamwe mu bagabo ibyo barabyihanganira kuko ibibazo by’umutima biba bihangayikishije kurusha gutera akabariro.

Uwo muganga agira inama abagabo yo kudakerensa ibimenyetso byose by’ibitagenda neza ku mubiri bakagana muganga hakiri kare.

Total Comment 0