Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeye kuva ku izima zikanyura mu Rwanda mu gihe zizaba zitashye.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zemerewe kunyura mu Rwanda, ariko igihe zizatahira ntikiramenyekana.
Tariki ya 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC bwari bwaratangiye mu Ukuboza 2023.
Ubu ziri mu bigo bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho zicungirwa umutekano n’abarwanyi ba M23, ndetse ni na bo bazifasha kubona iby’ibanze mu buzima nk’amazi, ibiribwa n’imiti.
Mu Kiganiro cya IGIHE, Tubijye Imuzi, Umusesenguzi muri Politike, Tite Gatabazi, yagaragaje ko izo ngabo zivanye muri RDC ipfunwe ry’uko zitabashije kugera ku ntego yari yazijyanyeyo gufatanya na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, kurwanya umutwe wa M23.
Yavuze ko ingabo za SADC zinjira muri RDC zigiye mu butumwa bwo gufatanya n’ingabo za Leta FARDC, ifitanye imikoranire na FDLR, Wazalendo, abacanshuro, Ingabo z’Abarundi zari zishe amategeko Mpuzamahanga nubwo zatsinzwe n’Abanye-Congo barwanira uburenganzira bambuwe.
Ati “Abasirikare baje kurwana bahura n’abavuga ko ntacyo bagifite cyo gutakaza, n’ababujijwe ibyabo, ababo barapfuye bazira ko ari Abatutsi. Bahuye na bo, bari iwabo, iriya misozi barayizi kandi icyo barwanira kirenze ariya mafaranga SADC n’abacanshuro bajemo ni uko baratsindwa. Nta musaruro SADC batanze.”
Yavuze ko nyuma yo gutsindwa habayemo gutinda gutaha kw’izo ngabo kuko abayobozi ba SADC batari baremeye kunyura ku butaka bw’u Rwanda kandi ari yo nzira bari bafite.
Yavuze ko ibyo byatewe no kuba bari baraburiwe na mbere yo koherezayo ingabo, basabwa kwirinda kugwa mu mutego wa RDC yananiwe guha uburenganzira abaturage bayo, yiyemeje gukorana na FDLR yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’abacanshuro ariko bakinangira.
Gatabazi yemeje ko kunyura mu Rwanda kuri izo ngabo byongera gutera isoni n’ikimwaro abazohereje muri RDC kuko batumviye umuburo ari na yo mpamvu bifuzaga ko zava muri RDC zikoresheje ikibuga cya Goma aho kunyura mu Rwanda.
Abayobozi b’Ingabo muri ibyo bihugu bari bagiranye amasezerano na AFC/M23 y’uko bafatanya gusana ikibuga cy’indege cya Goma akaba ari ho zizanyura, ariko bigaragara ko ziri kugira uruhare mu guhungabanya umutekano bituma iryo huriro rihindura ibyo impande zombi zari zumvikanyeho, rizisaba kuva ku butaka bwa RDC vuba.
Total Comment 0