Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, yageze mu Mujyi wa Goma nyuma y’iminsi mike atangaje ko agiye gutaha anyuze mu Burasirazuba bw’igihugu.
Amakuru avuga ko Kabila wari umaze iminsi aba muri Afurika y’Epfo yageze i Goma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu. Ni amakuru bamwe mu bantu bo muri AFC/M23 bahaye itangazamakuru, bavuga ko yageze mu Mujyi wa Goma anyuze mu Rwanda.
Kuva yava ku butegetsi, igihe kinini yakimaze muri Afurika y’Epfo aho yari mu masomo ndetse yanabaye muri Zimbabwe.
Ku wa 8 Mata nibwo byatangiye kuvugwa ko azasubira mu gihugu cye. Amakuru yavugaga ko hari hashize iminsi hari imyiteguro yo kumwakira, ndetse ko n’inzu azaturamo mu Mujyi wa Goma yatunganyijwe.
Yari aherutse gushyira hanze inyandiko ivuga ko agiye gutaha "mu minsi iri imbere" kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano "no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu", kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.
Joseph Kabila ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri politike ya RDC ndetse afite n’abamushyigikiye benshi.
Olivier Kamitatu wahoze ari Minisitiri akaba ubu ari Umuvugizi wa Moïse Katumbi, yari aherutse kwandika kuri X ati "Guhitamo kwa Joseph Kabila kujya Iburasirazuba, ahagenzurwa n’inyeshyamba, si ikimenyetso gusa: ni ukwibutsa ahazaza hacu dusangiye twese."
Total Comment 0