Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize, itariki ya 4 Mata 2025, Umusirikare wa FARDC yarashe yegereye umwana na nyina w’imyaka 20, i Bwanasura, umudugudu uherereye ku birometero 39 uvuye muri centre y’ubucuruzi ya Komanda muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri.
Amakuru aturuka aho yerekana ko uyu
musirikare yagerageje gufata ku ngufu umudamu. Igihe yangaga ibyo
yamushukishaga ni bwo umusirikare yamurashe.
Isasu kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, ryafashe umwana we, ufite imyaka hafi ibiri, wari iruhande rwe.
Abayobozi b’ingabo bavuga ko bataye muri yombi uyu musirikare uzashyikirizwa urukiko mu minsi iri imbere.
Total Comment 0