Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gutangira gukurikirana mu nkiko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu, nyuma yo kumushinja ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru.
Kinshasa yatangaje iyi gahunda nyuma y’amasaha make Kabila avuye muri Zimbabwe aho yari yarahungiye, akajya mu mujyi wa Goma kuri ubu uri mu maboko y’umutwe wa M23.
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC mu itangazo yasohoye mu ijoro ryacyeye, yavuze ko yamaze gusaba umugenzuzi mukuru w’ingabo (FARDC) n’umushinjacyaha mukuru wo mu rukiko rusesa imanza gutangiza igikorwa cyo gukurikirana Kabila.
Minisitiri Constant Mutamba yashinje Kabila “kugira uruhare rutaziguye mu bushotoranyi bukorwa n’u Rwanda runyuze mu mutwe w’iterabwoba wa AFC/M23″.
Nta cyo Kabila yari yatangaza ku mugaragaro ku makuru yo gusubira mu gihugu cyangwa kuri ibi ashinjwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa; gusa inshuro nyinshi yakunze guhakana ibirego byo kuba ari we muterankunga mukuru wa M23 aregwa na Leta y’i Kinshasa.
Hagati aho M23 biciye muri Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wayo yatangaje ko nta kibazo ubona mu kuba Joseph Kabila ari mu mujyi wa Goma igenzura.
Usibye kumukurikirana mu butabera, Minisitiri Mutamba yanavuze ko hasabwe ko imitungo yimukanwa n’imitungo itimukanwa ya Kabila ifatirwa ndetse ko hafashwe n’ingamba zo kugabanya ingendo z'”abakorana na we bose muri iki gikorwa cy’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru”.
Leta ya RDC yemeza ko yamaze gufatira imitungo uyu mugabo yari afite mu duce twa Kingakati, Kashamata, GLM n’ahandi.
Kinshasa kandi biciye mu itangazo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shabani Lukoo Bihango yasohoye, yavuze ko ibikorwa by’ishyaka PPRD rya Kabila bihagaritswe mu gihugu hose kubera uruhare uyu mukuru waryo ashinjwa kugira mu ntambara.
Nta cyo iri shyaka ryari ryatangaza ku mugaragaro.
Kabila, w’imyaka 53, usanzwe ari umusenateri wa RDC, yategetse iki gihugu imyaka 18 kuva mu 2001, nyuma y’iyicwa rya se Laurent-Désiré Kabila.
Umutwe wa M23 ashinjwa gukorana na wo hagati ya 2012 na 2013 warwanye n’ingabo za RDC yari abereye Umugaba w’Ikirenga, gusa uza gutsindwa biba ngombwa ko abari bawugize bahungira mu bihugu bya Uganda n’u Rwanda.
Total Comment 0