Joseph Kabila wari warahunze yavuze ko agiye kugaruka mu gihugu no kwinjira mu cyibazo cy'intambara imaze kuyogoza RDC aca amarenga yo kwiyunga kuri M23

blog

Mu gihe igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gikomeje kunyura mu bihe bikomeye by’umutekano muke, amakuru atunguranye yongeye guhungabanya imbago za politiki muri icyo gihugu.  

Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila Kabange, yatangaje ko agiye guhita agaruka mu gihugu cye nyuma y’umwaka wose ari mu buhungiro ndetse n’imyaka itandatu yose yari amaze acecetse. 

Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, aho Kabila yagize ati: “Igihe kirageze ngo ntange umusanzu wanjye mu gushaka umuti. Ngaruka nta kujenjeka, binyuze mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.” 

Abasesenguzi benshi batangiye kwibaza niba uyu mwanzuro wa Kabila ushobora kuzana ituze cyangwa se kongera ubushyamirane mu gihugu kimaze imyaka myinshi kirimo umutekano mucye, imitwe y’inyeshyamba, n’akajagari ka politiki. 

Kabila, wategetse RDC kuva mu 2001 kugera mu 2019, yaranzwe no kuyobora igihugu mu buryo bwavugishije benshi, bamwe bamwita “umucunguzi”, abandi bamushinja “kugundira ubutegetsi” n’ibibazo by’akarengane kakorerwaga abaturage ku butegetsi bwe. 

Nubwo atigeze asobanura neza aho azagarukira n’ibyo azagaruka akora, bamwe bakeka ko ashobora kuba azahita agana mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo cyangwa Kivu y’Amajyaruguru, aho ubwicanyi, n’akarengane byazengereje abaturage, bikozwe na Guverinoma ya Tshisekedi. 

Kabila yavuze ko arambiwe kurebera igihugu kigwa mu manga adatanga umusanzu we.  

Yagize ati: “Sinshobora gukomeza kurebera igihugu cyanjye gisenyuka. Ubu ni bwo buryo bwo kwinjira mu kibazo, si ukugikwepa.” 

Perezida uriho ubu, Félix Tshisekedi, amaze igihe atavuga rumwe n’abashyigikiye Kabila, cyane cyane kubera uko yagiye agerageza gusenya ibisigisigi bya “système” ya Kabila mu butegetsi. 

Ukugaruka kwa Kabila bishobora guhindura byinshi mu mikorere y’ishyaka rye, PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie), ndetse no mu ihuriro rya FCC (Front Commun pour le Congo). 

Ariko kandi, si ihuriro gusa rishobora guhungabana – hari impungenge ko bishobora no guteza imvururu mu nzego za gisirikare no mu miyoborere rusange. 

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Kabila agaruka afite umugambi wihariye wo gushaka ubuyobozi cyangwa niba ateganya kuza gufatanya n’abandi mu gukemura ibibazo igihugu cyugarijwe nacyo. 

Gusa, hari amakuru avuga ko hari bamwe mu basirikare bakuru bakimushyigikiye, ndetse n’abanyapolitiki batandukanye bashobora kuba bategereje uwo mwanya wo kongera kumugaragariza ko bakimuri inyuma. 

Nubwo nta tangazo ryemeza ko yifuza kongera kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe batekereza ko bishobora kuba intangiriro yo kongera kujya mu matora cyangwa se kugira uruhare rukomeye mu ihinduka ry’ubutegetsi. 

Iki gikorwa kije mu gihe umutekano muke mu Burasirazuba umaze kugira ingaruka ku baturage benshi, ndetse ibihugu by’amahanga bikomeje gusaba RDC gushaka ibisubizo birambye. 


Total Comment 0