Umutwe wa M23 urashinja ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwa MONUSCO kuba zararekuye abasirikare barenga 800 bo mu Ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe iyishamikiyeho nka FDLR na Wazalendo, bari barahungiye muri kimwe mu birindiro bya MONUSCO nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Lawrence Kanyuka, uvugira M23, yatangaje ko ubwo bafataga Goma muri Mutarama 2025, MONUSCO yemeye ko icumbikiye abarwanyi barenga 2,000 barimo n’abavugwa mu mitwe yitwaje intwaro.
Kuri ubu ariko, M23 ivuga ko 800 muri bo bamaze kurekurwa kandi bikekwa ko ari bo bagabye igitero ku Mujyi wa Goma ku itariki ya 11 Mata 2025.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yagize ati: “Ubwo twafunguraga Goma, MONUSCO yavuze ko icumbikiye abantu 2,000. Ubu harimo 1,200. Abo 800 bagiye, bafite intwaro, kandi ni bo bagize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano, bashyigikiwe na SADC.”
Aya makuru aje nyuma y’iminsi mike habaye igitero gikomeye ku Mujyi wa Goma cyashinjwe ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba, kikaba cyarateje impagarara no guhungabanya umutekano w’abaturage b’uyu mujyi.
Ku rundi ruhande, MONUSCO yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu kurekura abarwanyi cyangwa gutegura igitero icyo ari cyo cyose kuri M23.
Umuvugizi wa MONUSCO, Neydi Khadi Lo, yavuze ko ibikorwa by’iri shyirahamwe rigendera ku murongo wo gufasha Guverinoma ya Congo mu kugarura amahoro n’umutekano, ariko ko ritarenga ku nshingano zaryo.
Ati: “Nta kigo na kimwe cya MONUSCO cyigeze gikoreshwa mu gutegura ibitero kuri Goma. Tugamije kurinda abasivile no gufasha Leta mu kugarura ubuyobozi bwayo mu bice bitandukanye.”
Neydi Khadi Lo yongeyeho ko MONUSCO yifuza ko impande zose zirebwa n’iyi ntambara zakwicara ku meza y’ibiganiro, kuko ari byo byonyine bishobora gusubiza ibintu mu buryo mu Burasirazuba bwa Congo bukomeje kwibasirwa n’umutekano muke.
Ibi bivugwa mu gihe abaturage bo muri Goma n’utundi duce twegereye aho imirwano ikomeje, bagaragaza uburakari ku bikomeje kubera mu gihugu cyabo, aho imitwe y’inyeshyamba n’ingabo za Leta bishinjwa ubwicanyi n’itotezwa rikorerwa abasivile.
Ibi birego bishya bigaragaza icyuho gikomeye hagati y’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’imyumvire ya M23 ku ruhare rwa MONUSCO mu mutekano w’Akarere ka Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo MONUSCO yirengagiza cyangwa ihakana uruhare rwayo mu gutiza umurindi abarwanyi bashobora kongera imvururu, M23 ivuga ko hari ibikorwa bifatika bigaragaza uruhare rw’iyo nzego mpuzamahanga mu guhungabanya icyo gice.
Ibibazo nk’ibi bikomeje kwerekana ko ikibazo cy’umutekano muri RDC kidashobora gukemurwa n’ingufu za gisirikare zonyine, ahubwo bisaba ubushake bwa politiki, ubumwe bw’impande zose bireba, n’impinduka mu mikorere y’inzego mpuzamahanga.
MONUSCO yavuze ku makuru avuga ko yarekuye FARDC na FDLR barenga 800

Total Comment 0