Uwigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze
ko yiteguye gutanga miliyari 5 Frw akegukana iyi kipe mu gihe izaba ishyizwe ku
isoko.
Sadate amaze iminsi agaragaza ubushake bwo kugura iyi kipe
yabereye umuyobozi, aho ashimangira ko intego ye ari ukuyifasha kuba imwe mu
makipe y’ubukombe muri Afurika.
Aganira na IGIHE, yavuze ko yitegura gutanga miliyari 5 Frw,
ndetse na zo akazibyaza andi mafaranga menshi.
Ati "Ni ukugura, umuntu agafata ikipe, izo miliyari 5 Frw
nkazibyazamo izindi miliyari 5 Frw y’inyungu muri iyo myaka kandi
birashoboka."
Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter,
Sadate yavuze ko miliyari 1 Frw y’ayo mafaranga azatanga izasaranganywa
amatsinda y’abafana kugira ngo yihanagure icyuya yabize, na ho indi miliyari 1
Frw ikishyurwa amadeni kugira ngo yirinde birantega.
Yongeyo ati "Miliyari 3 Frw zizashorwa muri Murera mu gihe
cy’imyaka itatu, bivuze ko ari miliyari 1 Frw buri mwaka. Fan Club zizagumaho
ariko ntizizongera gutanga umusanzu, ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura
dukore ubusabane."
Yashimangiye ko "ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo."
Mu migambi afite harimo ko abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazajya bahabwa serivisi za zahabu cyane cyane umufatanyabikorwa mukuru ndetse yavuze ko azashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo ku bakunzi ba Rayon Sports aho kumva radiyo zibarangaza.
Yakomeje agira ati "Nyuma y’imyaka itatu yo kwivugurura,
hazashorwa izindi miliyari 5 Frw zizakora ibitangaza. Hazashingwa kandi amakipe
y’indi mikino nka Volley, Basket n’Amagare. Nyuma y’imyaka itatu, Murera izaba
ijya gukina hanze igendera mu ndege yanjye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za
bisi kuko izaba ifite bisi y’akataraboneka, imodoka ebyiri
z’imbangukiragutabara ziyiherekeza aho igiye hose, imodoka ebyiri za ’staff’ na
moto ebyiri ziyigenda imbere."
Nubwo bimeze gutyo, Munyakazi Sadate yavuze ko "ubu busabe
bufite agaciro kugera ku wa 25 Ukuboza 2025."
Yongeyeho ati "Nshaka kuzizihiza isabukuru yanjye nkata
umutsima n’abakunzi banjye bo muri Gikundiro turi mu nyanja y’ibyishimo.
Habayeho ibiganiro by’ibanze nkabona bitanga icyizere nahita nshyira muri
Murera miliyoni 100 Frw yo kuyifasha kurangiza Shampiyona neza. Murera itwaye
igikombe, ubusabe bwazamukaho 20% na ho ikibuze bwamanukaho 20%. Ngaho
abarushanwa nimuze turushanwe."
Umushoramari akaba na rwiyemezamirimo, Munyakazi Sadate,
yayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020. Mu bihe
bitandukanye, yagiye agira uruhare mu kuyishyigikira.
Sadate ni we nyiri sosiyete y’ubwubatsi ya Karame Rwanda yubaka
inzu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi
imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.
Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo
y’Ubwubatsi (ICAR), umwanya yatorewe mu Ugushyingo 2024.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka gutangaza ko mu kugena agaciro kayo bushingiye ku banyamuryango gusa, bwasanze yaba ihagaze miliyari 6 Frw, bingana n’imigabane ibihumbi 200 aho umugabane uciriritse utajya munsi y’ibihumbi 30 Frw.
Total Comment 0