Umukinnyikazi wa filime z’abakuze Isimbi Noelline yikomye bamwe mu banyarwanda bakomeje kumujujubya ku mbuga nkoranyambaga ze aho bamwibasira bamwe bamutuka abandi bakamubwirako ibyo akora yataye umuco nyarwanda nta munyarwandakazi ukwiye gukina filime za porornogarafi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Isimbi Noelline kuri ubu ukoresha amazina ya Lexi Luv mu mwuga we , yagize ati “ Niba wumva ushaka kuza kunteza ibibazo, kuza kunteza ibibazo mu kazi nkora ntabwo nzigera mbikwemerera n’umunota n’umwe , Uwo si njye ntabwo ari njye Isimbi , Isimbi muzi mwanamenye ku nshuro ya mbere ntabwo nigeze mpinduka ndacyari wa wundi.
Uyu mukobwa yakomeje agaragazako bamwe mu banyarwanda n’ubwo baba bamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga ariko bamukurikirana cyane aho baba bazi ibyo yakoze byose , akomeza avugako nubwo bamwe mu banyarwanda benshi baba bakurikirana ibyo abasangiza ariko kuri we batari Isoko yifuza gucuruzaho ibicuruzwa bye , mu magambo ye yagize ati “ Ntabwo muri Target Market yanjye Please “ Noelline yongeye kwibutsa abamukurikirana bamuca intege ko akazi ke akubaha ndetse agakorana umurava mwinshi yakomeje agira ati “ My friend mba nabishyizeho amafaranga yanjye , ubuzima bwanjye , imibereho yanjye , buri kintu cyose mfite muri njyewe nkishyira mu kazi nkora . Akazi nkora ntabwo ari urwenya , ntabwo ari ibyishimo , Ni akazi , nkuko ubyuka mu gitondo ukajya gukora muri Bank niko mbyuka mu gitondo nkajya gukora akazi nkora.
Uyu mukobwa yabonye izuba mu mwaka w’i1999 , yamamaye cyane mu mwaka w’i2019 ubwo yashyiraga hanze amafoto y’ubwambure bwe, nyuma yaho yaje kwerekeza hanze y’u Rwanda aho guhera mu 2020 akora umwuga wo gukina filime za poronogarafi.
Total Comment 0