Perezida Kagame yavuze ikimuhangayikisha kurusha ibihano amahanga akangisha gufatira u Rwanda

blog

Taliki ya 7 Mata 2025 nk'uko bisanzwe wari umunsi wo gutangira icyumweru cy'icyunamo n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Perezida Kagame akaba yagarutse ku bihugu bikomeye bimaze iminsi bikangisha u Rwanda kurufatira ibihano.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika bakwiye kugira imyumvire yo guhora baharanira uburenganzira bwo kubaho neza.

Ati “Ubutumwa bwanjye bugenewe n’abandi Banyafurika babaho gutya umunsi ku wundi bateshwa agaciro, bakabyemera bagasabiriza. Nta muntu n’umwe nasaba kubaho. Tuzarwana, nintsindwa ntsindwe ariko hari amahirwe menshi y’uko iyo uhagurutse ukarwana, ubaho, kandi ukabaho ubuzima bwiza bufite agaciro ukwiye.”

Yavuze ko adahangayikishijwe n’imbaraga z’ibihugu bikomeye ku Isi, ahubwo afite ikibazo cy’Abanyafurika bamaze imyaka amagana bategeye amaboko abandi ku buryo bisa nk’aho ubuzima bwabo hari undi babukesha.

Ati “Ku Banyarwanda, ku Banyafurika bicara bakumva ntacyo bitwaye gufatwa nabi gutyo. Izo ni zo mpungenge zonyine ngira. Ni ryari Abanyarwanda, Abanyafurika bazanga gufatwa nabi aka kageni? Kubwirwa ko nta gaciro ufite? Kubwirwa ko ugomba kubaho ubikesha undi muntu?”

“Biteye isoni kubona abantu babyemera n’iyo byaba igihe gito. Ntimugomba kubyemera, mugomba guhaguruka mukirwanirira.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko hari uwigeze kumubwira ko nakomeza kwanga ibyo ibihugu bikomeye bishaka bizamuhitana. Aha yavuze ko kubaho mu kinyoma, abantu bakwambura ubumuntu n'icyubahiro ufite nk'umuntu nabyo ubwabyo ari ugupfa. Ati: "Iyo udahagurutse ngo urwanire uburenganzira bwawe bwo kubaho byanze bikunze ikiba gisigaye ni ugupfa ariko iyo uhagurutse ukarwana haba hari amahirwe kandi menshi ko ushobora kubaho. Bityo ntituzapfa tutatwana".

Yanakomeje avuga ko kuba Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda atari uko hatari abantu bashobora kuyikora kuko n'ubu bahari ko ahubwo ari uko hari abantu bazahaguruka bakayirwanya bivuye inyuma.


Total Comment 0