Perezida Ndayishimiye yongeye kugaragara ahetse umusaraba ku wa Gatanu Mutagatifu

blog

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kugaragara ahetse umusaraba, ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abakristu ba Kiliziya Gatolika.

Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata, ubwo abakristu bo hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’Uwa Gatanu Mutagatifu.

Ni umunsi Yezu Kristu yitanzeho igitambo cyuzuye, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba nk'uko Bibiliya ibivuga.

Kuri uyu munsi abakristu bakora inzira y’umusaraba, nk’uburyo bwo kugerageza gukurikira Kristu mu nzira yanyuzemo ajyanwa i Golgotha kubambwa.

Ni muri uru rwego Perezida Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba mu rwego rwo kwifatanya mu bubabare na Yezu wabambwe.

Amafoto yashyizwe hanze na Perezidansi y’u Burundi yerekana Ndayishimiye buri mwaka ukunze gukora uriya mugenzo ahetse umusaraba.

Ibiro bye byatangaje ko we n’umuryango we ndetse n’abakristu bari kumwe banaririmbaga indirimbo z’ishavu.

Total Comment 0