Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasinyanye amasezerano akomeye n’umucancuro w’Umunyamerika Erik Dean Prince, ashingiye ku kohereza abacancuro b’inzobere kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro ndetse no kugenzura imisoro yinjira n’isohoka mu gihugu.
Amakuru yemejwe n’ibiro ntaramakuru bya Reuters, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe mu ibanga rikomeye mu kwezi kwa Mutarama 2025, nyuma y’ibiganiro bimaze igihe hagati ya Prince, bamwe mu bayobozi ba Leta ya RDC ndetse n’abadipolomate bagera kuri babiri.
Prince, wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’abacancuro cya Blackwater cyagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare hirya no hino ku Isi, yamenyekanye cyane ubwo abarwanyi b’icyo kigo bashinjwaga kwica abasivili muri Iraq, ibyaje gutuma akigurisha mu 2010.
Nyuma y’iyo nkuru y’akababaro, bamwe mu barwanyi b’icyo kigo bababaririwe na Perezida Donald Trump.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, Prince yatangiye ibiganiro bya mbere na Leta ya RDC ku bijyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, ariko icyo gihe ntacyo impande zombi zari zumvikanyeho.
Ibyo byose byarahindutse muri Mutarama 2025 ubwo Prince yemereye guha RDC inkunga mu by’umutekano binyuze mu kohereza abacancuro muri Goma, umujyi uri mu burasirazuba bw’igihugu.
Nyamara uwo mugambi warapfubye nyuma y’uko umutwe wa M23 wafashe uwo mujyi, bikaburizamo gahunda y’itangira ry’iyo gahunda y’umutekano.
Aho kwibanda ku burasirazuba, ibitekerezo byahinduwe hateganywa ko ibikorwa bitangirira muri Grand-Katanga, ahari ibirombe bikize ku mabuye y’agaciro nk’umuringa, coltan n’izindi.
Umwe mu bayobozi ba Leta ya RDC yagize ati: “Mu karere ka Kolwezi, hari miliyoni 40 z’Amadolari zibura buri kwezi. Hari icyuho gikomeye mu micungire y’imisoro n’umutekano, kandi ni ho dukeneye ubufasha bwa Prince.”
Nk’uko byatangajwe n’abakorana na Prince bya hafi, abajyanama b’inzobere mu bya gisirikare n’umutekano bazatangira ibikorwa byo kurinda ibirombe binini no kugenzura imisoro muri Grand-Katanga. Nibabona ko umusaruro ari mwiza, bazagura ibikorwa mu bindi bice by’igihugu.
Nubwo imbanzirizamasezerano yamaze gusinywa, ibijyanye n’umubare nyir’izina w’abo bajyanama, aho bazaturuka n’uburyo bazishyurwa biracyari ibanga rikomeye.
Muri Gashyantare 2025, Leta ya RDC yatangiye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije kumvikanaho uburyo bwagutse bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba hifashishijwe ubukungu n’ubucuruzi.
Umujyanama wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gushyigikira iyo gahunda, yemeza ko Amerika izifashisha uburyo bubiri: dipolomasi n’ubukungu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 17 Mata, Boulos yavuze ko kuba RDC yaremeye gukorana na Prince bigaragaza ubushake bwo gushaka amahoro n’ubutabera, ariko ashimangira ko ubufatanye bwa Amerika buzajya buharanira inyungu z’abaturage b’ako karere.
Nubwo Leta ya RDC yemeza ko aya masezerano azafasha mu gukumira ibihombo no kugenzura umutungo kamere, bamwe mu badepite n’abaharanira uburenganzira bwa muntu ntibabikozwa.
Bemeza ko gushyira umutungo w’igihugu mu biganza by’abacancuro bashinjwa ibyaha by’intambara bishobora kurushaho gushyira RDC mu kaga k’ubukoloni bushya bushingiye ku mutungo.
Kugeza ubu, amasezerano ntabwo arasinywa ku mugaragaro ku rwego mpuzamahanga, ariko impande zombi zirimo kwihutisha inzira zose z’ubuyobozi kugira ngo ibikorwa bitangire bitarenze Kamena 2025.
Total Comment 0