RDC: Leta igiye gushyiraho itegeko ridasanzwe ku basore n'inkumi kubera u Rwanda

blog

Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) washyikirijwe Inteko ishinga amategeko kugira ngo usuzumwe mu nama y’abadepite yo muri Werurwe 2025, nk’uko Ibiri Ntaramakuru bya Congo, ACP, byabimenye ku wa Gatatu, itariki ya 2 Mata 2025 bibikesha umwe mu bagize inteko ishinga amategeko.

Depite Claude Misare yagize ati: “Umushinga w’itegeko ryacu rigira imirimo ya gisirikare itegeko, washyikirijwe Ibiro bya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, uteganya amahugurwa abiri, azamara igihe kitarenze amezi atandatu.”

Uyu mudepite watowe ukomoka mu ishyaka UNC, yongeyeho ati: “Muri aya mezi atandatu, abinjira mu gisirikare bagomba guhugurwa mu masomo y’uburere mboneragihugu, gukunda igihugu ndetse n’ingengabitekerezo, aho baziga indangagaciro n’amahame bya Repubulika, amateka y’Igisirikare cya Congo, imitekerereze ya gisirikare ndetse n’imyitwarire bigenga umwuga. Amahugurwa ya kabiri ya gisirikare azamara amezi atatu.”

Nk’uko uyu mudepite wo muri Uvira abitangaza, ngo muri Kivu y’Amajyepfo, aya mategeko ari mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa bya Leta ya Congo bigamije gutuma abaturage bagira uruhare rugaragara mu kwirindira igihugu.

Umudepite yashoje agira ati: “Abasore bose b’Abanyekongo bafite imyaka 25 kugeza 30 bahawe ubumenyi bwa gisirikare, ndatekereza ko u Rwanda rudashobora gukomeza kudutera ubwoba no kwigarurira uduce tumwe na tumwe tw’ubutaka bwa Congo.

Total Comment 0