Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko amagambo Teta Sandra yanditse ku mbuga nkoranyambaga ari amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa Mbere tariki 07 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Teta abinyujije ku rubuga rwa Snapchat ndetse no kuri sitati ya WhatsApp, Teta yavuze ko "yibuka Abatutsi bishwe ndetse n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.”
Nyuma yaho Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, Teta yavuze ko yumviswe nabi kuko abantu batarimo gusobanukirwa icyo yashatse kuvuga. Mu magambo ye Yagize ati: “Ndatekereza igitekerezo cyanjye mwagifashe bitandukanye, igitekerezo kivuga ko twibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko na bamwe mu Bahutu bagize icyo bakora mu guhagarika Jenoside.”
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Imvaho Nshya ko ingingo ihana guhakana Jenoside isobanutse. Yagize Ati: “Usesenguye ibyo uwo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze ukareba ibyo amategeko ateganya, rwose biragaragara ko yarenze ku byo itegeko riteganya. Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa naho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya 5 y’iryo tegeko navuze.” Yakomeje avuga ko ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ivuga ko umuntu uvuga cyangwa ugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha cyo guhakana Jenoside.
Teta akimara kubyumva, yagiye kuri Snapchat ye yandika ubutumwa busaba imbabazi avugako ibyo yari yanditse yabikuye kuri website runaka. Yagize ati " nsabye imbabazi ku butumwa buheruka, bujyanye no kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nabibonye kuri website runaka, gusa nifatanyije n’abanyarwanda bose. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntizongere ukundi. #Kwibuka.
Mu busanzwe Teta Sandra ni umunyarwandakazi wabonye izuba mu mwaka w’i 1990 akaba yaramamaye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda ubwo yabaga igisonga cya kabiri cya nyampinga wa Kaminuza ya SFB, yongeye kumenyekana kandi ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Derek Sano wahoze mu itsinda rya Active, gusa inkuru y’urukundo rwabo yarangiriye mu marira buri umwe aca ize nzira. Nyuma yaho Teta Sandra yaje kurushinga n’umuhanzi uzwi mu gihugu cya Uganda ariwe Weasel Manizo ndetse kurubu bakaba bafitanye abana batatu.
Total Comment 0