Tshiseked na Min. Kayikwamba mu gahinda kubera ibyo u Rwanda rukoze

blog

Nyuma y'uko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa RDC, Kayikwamba Wagner azengurutse amakipe ya Paris Saint Germain na Bayern ayabuza gukorana n'u Rwanda cyane cyane muri gahunda ya Visit Rwanda, ikipe ya PSG yamaze kongera amasezerano y'iyi gahunda kugeza mu mwaka wa 2028.

Uko kwongera amasezerano kw'ikipe ya PSG na RDB byababaje cyane Perezida Tshisekedi ndetse na Minisitiri we w'ububanyi n'amahanga batifuzaga na gato ko iyi mikoranire ikomeza kuko bashinja u Rwanda kuba amafaranga rushora muri ubu bufatanye aturuka mu mabuye rwiba muri RDC.

Mu minsi ishize Min. Kayikwamba yandikiye aya makipe ndetse ajya no kuyasura kugirango ayashishikarize guhagarika imikoranire n'u Rwanda gusa avuga ko yababajwe cyane no kuba PSG yabirenzeho ikongera amasezerano.

Twabibutsa ko abakunzi ba PSG bari batangije urugamba rwo guhagarika ubu bufatanye aho abagera ku bihumbi 75 basiye basaba PSG kuva muri iyi gahunda.

Uhagarariye Societe Civil muri Kivu y'amajyepfo yagize ati: "Ibi ni ugusuzugura bikabije ibihumbi by'abakongomani bapfa umusubirizo. Leta ya RDC igomba kongera imbaraga mu bubanyi n'amahanga kugirango turebe ko ubu bufatanye bwahagarikwa mbere y'umwaka wa 2028." 

Nubwo RDC ikomeza gushinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara irwana n'inyeshyamba za M23, u Rwanda ntirwahwemye kubihakana ndetse ruhakana rwivuye inyuma ko nta mabuye rukura muri iki gihugu kidahwema kuvuga ko ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku mabuye yacyo rwiba.

Total Comment 0