U Burundi biciye muri Amb. Gateretse Ngoga Frédéric usanzwe ari Umujyanama Mukuru ku bufatanye mpuzamahanga, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bwanyomoje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC uheruka gutangaza ko mu 1994 kiriya gihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abahutu.
Minisitiri Wagner Thérèse Kayikwamba yatangaje ko mu myaka 31 ishize mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abahutu, ubwo yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye.
Uyu yavuze usibye Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994, muri uwo mwaka hari n’indi yakorewe Abahutu bo mu Burundi.
Ati: “Tuributsa andi makuba yabaye mu karere k’ibiyaga bigari kabaye mu icuraburindi igihe kirekire. Ni Jenoside yakorewe Abahutu b’i Burundi mu 1994. Yakozwe bucece, itwara ubuzima bw’ibihumbi by’abasivile.”
Kayikwamba yavuze ko RDC ishyigikiye u Burundi bukomeje gukoresha imbaraga kugira ngo Umuryango w’Abibumbye wemere iriya Jenoside.
Kayikwamba yavuze ko mu 1994 i Burundi habaye Jenoside, mu gihe Jenoside rukumbi izwi ku Isi yabayeho muri uwo mwaka ari iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Amb. Ngoga abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yasabye Minisitiri Kayikwamba kuvuguruza ibyo yatangaje kuko mu Burundi nta Jenoside yakorewe Abahutu yigeze ikorerwa mu gihugu cye.
Ati: “Mushiki wanjye Thérèse Wagner Kayikwamba, ibi si ukuri. Perezida wacu muri icyo gihe yari Sylivestre Ntibantunganya w’umuhutu. Ku rundi ruhande usome raporo ya Loni. Nta Jenoside yigeze ikorerwa abaturage bacu b’Abahutu bo mu Burundi muri icyo gihe.”
Uyu mudipolomate yagaragaje ko ibyavuzwe n’umukuru wa dipolomasi y’i Kinshasa bishobora gutuma Abarundi basubiranamo; amusaba kubivuguruza.
Total Comment 0