Leta y’u Bubiligi yagerageje kwikura mu isoni ku mpamvu yatereranye Abatutsi ubwo bakorerwaga Jenoside kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.
Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF w’abaganga batagira umupaka, aherutse gusobanura ko igihugu cyabo cyari kizi ko Jenoside yategurwaga ariko nticyabimenyesha umuryango mpuzamahanga.
Uyu munyapolitiki yagaragaje kandi ko Leta y’u Bubiligi yasabye akanama k’Umuryango w’Abibumbye kacyura ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bwawo mu Rwanda (MINUAR), bitiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Mu 1994, u Bubiligi bwabonye ibimenyetso by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi igiye kuba, ariko ntibwayikumiriye, ntibwanamenyesha umuryango mpuzamahanga ko yegereje. Guverinoma y’u Bubiligi y’icyo gihe yasabye ikomeje ko MINUAR icyurwa, hakurwaho iyo mbogamizi ya nyuma yabangamiraga abajenosideri.”
Tariki ya 11 Mata 1994 nyuma y’iminsi ine Jenoside itangiye mu gihugu hose, Ingabo z’u Bubiligi zavuye mu ishuri rya ETO Kicukiro ryari ryahungiyemo Abatutsi benshi, zibasiga mu maboko y’Interahamwe n’ingabo za Leta (Ex-FAR) zashakaga kubica.
Icyo gihe, u Bubiligi bwari bufite ijambo rikomeye muri MINUAR kuko Umubiligi Colonel Luc Marshall yari umuyobozi wungirije w’ingabo zari muri ubu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Uruhare rw’u Bubiligi mu mateka mabi y’u Rwanda rwatangiye kera kuko kuva mu 1917 nyuma y’umwaka butangiye kurukoloniza, bwashyize impinduka zikomeye mu miyoborere y’umwimerere yarwo.
Muri izi mpinduka harimo amategeko akaze y’akazi arimo n’ibihano bikarishye, gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’amoko, gukura ku buyobozi abatware b’Abahutu n’Abatwa, gutanga indangamuntu zanditsemo ubwoko, gukura ku ngoma Umwami Yuhi V Musinga no kwica Mutara III Rudahigwa.
U Bubiligi kandi bwashinze ishyaka PARMEHUTU ryari rishingiye ku ivangura, burarishyigikira kugira ngo rijye ku butegetsi binyuze mu bwicanyi bwateguwe bwibasiye Abatutsi kuva tariki ya 2 Ugushyingo 1959.
Mu gihe Abanyarwanda batangiye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko urupfu rw’abakomando b’Ababiligi 10 ari rwo rwatumye bagenzi babo bava muri MINUAR.
Yagize ati “Urupfu rwabo rwatumye u Bubiligi bukura ingabo muri MINUAR, byagize uruhare mu guca intege imbogamizi zari gukumira umuraba wa Jenoside. Ibyago byemerewe kubaho nta kibitangira.”
Aba basirikare ni abari bashinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana. Bishwe n’ingabo za Leta (Ex-FAR) tariki ya 7 Mata nyuma yo kubajyana mu kigo cya gisirikare cya Kigali (Camp Kigali).
Tariki ya 7 Mata 2000, Guy Verhofstadt wari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasuye u Rwanda, asaba Abanyarwanda imbabazi ku bw’uruhare igihugu cyabo cyagize mu mateka yaganishije kuri Jenoside, no kuba kitarayahagaritse.
Guy yagize ati “Umuryango mpuzamahanga wose wagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Aha ndi imbere yanyu, nemeye uruhare rw’u Bubiligi, inzego zabwo za politiki n’igisirikare. Mu izina ry’igihugu cyanjye n’abantu banjye, nsabye imbabazi.”
Destexhe avuga ko nubwo u Bubiligi bwasabye imbabazi, muri iki gihe bamwe mu banyapolitiki b’Ababiligi bakorana n’abahoze muri Leta y’u Rwanda yateguye Jenoside, bakomeza kwamamaza ibisobanuro bigamije kugoreka aya mateka.
Ubusanzwe, Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi yakiraga mu ngoro yayo
inama ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside, ariko iherutse kwanga kuyakira,
yimurirwa mu cyumba cya European Press Club i Bruxelles tariki ya 27 Werurwe.
Byamenyekanye ko n’Umujyi wa Liège wasubitse igikorwa cyo kwibuka Jenoside
cyari giteganyijwe tariki ya 12 Mata, ubisanisha n’amakimbirane u Rwanda
rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Prévot yagaragaje ko abasirikare b’Ababiligi biciwe muri iyi nyubako ari bo batumye u Bubiligi bukura ingabo muri MINUAR
Total Comment 0