Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gushyira u Rwanda mu majwi, zirusaba kuvana ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zivuga ko ruhafite.
Amerika yarwikomye biciye mu mujyanama wihariye wa Perezida Donald ku bijyanye na Afurika, Massad Boulos.
Uyu mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane, yagize ati: “Turashimangira icyemezo duhagazeho: U Rwanda rugomba guhagarika ubufasha bwose bwa gisirikare kuri M23 ndetse rukavana ingabo zose z’u Rwanda ku butaka bwa RDC.”
Boulos mu ntangiriro z’uku kwezi wari i Kigali aho yakiriwe akanagira ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yavuze ko afite icyizere cy’uko impande zose zirebwa n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa zizashobora kugera ku gisubizo cyihuse.
Amerika iri mu bihugu byakunze gushyira igitutu ku Rwanda birushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze imyaka irenga itatu ziri mu ntambara n’ihuriro ry’ingabo za Leta y’i Kinshasa.
Muri Gashyantare uyu mwaka Washington yafatiye ibihano Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, imushinja kuba ari we uri inyuma y’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23.
Kigali ku ruhande rwayo yakunze guhakana ko hari ingabo yaba ifite mu burasirazuba bwa RDC, gusa ku rundi ruhande ikemeza ko hari ingamba z’ubwirinzi yashyize ku mipaka y’u Rwanda, mu rwego rwo gukumira icyaturuka muri Congo kigahungabanya umutekano.
Total Comment 0