USA: CIA yashyize hanze amabanga ku rupfu rwa Adolf Hitler

blog

Adolf Hitler benshi bamwize mu ishuri abandi babyumva ahantu hatandukanye ko uwari umuyobozi w’Ishyaka ry’aba-Nazi yapfuye yiyahuye aho bivugwa ko yanze kumanika amaboko ngo afatwe ahubwo agahitamo kwirasa umurambo we uhita ujugunywa muri aside n’abasirikare be.

Mu 1945 u Budage bumaze gutsindwa intambara ya kabiri y’Isi n’ingabo z’aba-Soviyete abenshi bemeye ko umurambo wa Adolf Hitler washongeye muri aside.

Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) rwatangiye gukora ubushakashatsi rwihishwa bwatwaye imyaka 10, (1945-1955) bugamije kumenya niba Adolf Hitler atarahungiye muri Amerika y’Amajyepfo nyuma y’uko hatangajwe urupfu rwe.

Raporo yatanzwe n’Urwego rw’Ubutasi rw’Abongereza rukorera imbere mu gihugu (MI5) yagaragaje ko Hitler n’umufasha we bapfuye biyahuye tariki 30 Mata 1945 i Berlin nyuma yo gutsindwa mu ntambara n’ingabo z’aba-Soviet.

Ibyo ntabwo byabanyuze ahubwo abakozi ba Amerika bari mu ntambara mu 1945 bahaye raporo FBI ivuga ko hari hoteli y’i La Falda, muri Argentine yari yarateguwe nk’ahantu Adolf Hitler ashobora kwihisha ndetse beneyo bari baramaze kuganirizwa ku kuzakira Hitler naba atsinzwe intambara.

Indi raporo yo mu Ukwakira mu 1955 yari irimo ifoto y’umugabo bikekwa ko ari Hitler yicaranye n’inshuti ye muri Colombia aho bivugwa ko uyu mugabo yakoreshaga izina rya Adolf Schrittelmayor, yavuye muri Colombia yerekeza muri Argentine muri Mutarama 1955.

CIA yatangiye gukora iperereza ku mateka ya Schrittelmayor ariko nyuma irarihagarika, ivuga ko byatwara igihe kirekire n’imbaraga nyinshi kandi ko hari amahirwe make yo kubona ibimenyetso bifatika.

Ibi byose byatangajwe nyuma y’igihe kirekire Argentine izwiho guhisha Aba-Nazi bahungiyeyo gusa iherutse gutangaza ko igiye gushyira hanze inyandiko z’ibanga ku bantu bahahungiyeyo nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi.

Argentine ifatwa nk’ahantu Abanazi benshi bahungiye aho abakurikiranyweho ibyaha by’intambara bagera ku bihumbi 10 bivugwa ko batorotse mu ibanga, kimwe cya kabiri cyabo bakajya muri Argentine, ariko inshuro nyinshi yagiye yanga kubatanga ngo bajyanwe imbere y’ubutabera.

Mu batorokeye muri Argentine harimo Adolf Eichmann wagize uruhare rukomeye mu gutegura Holocaust n’uwitwa Joseph Mengele. Eichmann yafashwe mu 1960 ajyanwa muri Israel kuburanishwa mu gihe Mengele we yatorotse ubutabera akagwa muri Brazil yishwe n’umutima ubwo yari ari koga.


Total Comment 0